Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye imbogamizi zituma uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga buzwi nka monetisation butaragera ku rwego rwifuzwa mu Rwanda, agaragaza ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bajye babona ayo mahirwe.


Ibi yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rwari rwateraniye muri BK Arena mu gikorwa cyiswe Meet The President.


Mu bibazo byabajijwe, hanagarutswe ku mpamvu Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga batabona amahirwe ahagije yo kuzibyaza umusaruro binyuze mu kwishyurwa ku byo bashyiraho.

Imbogamizi zituma monetisation itagera ku rwego rwifuzwa


Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko zimwe mu mbogamizi zariho zirimo ibisabwa n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo umuntu cyangwa igihugu byemererwe gukoresha serivisi zo kwinjiza amafaranga binyuze ku byo bashyiraho.


Yagaragaje kandi ko uburyo bwo kwishyurwa ari imwe mu ngingo zikeneye kunozwa kugira ngo abakora ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda babashe kubona amafaranga bakoreye.


Yasobanuye ko zimwe muri serivisi zikoreshwa mu kwishyura abantu bakorera amafaranga kuri internet zirimo PayPal na Stripe, agaragaza ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya PayPal na Equity Bank Rwanda ku buryo Abanyarwanda bashobora koroherezwa mu bijyanye no kwishyurwa.


Minisitiri Ingabire kandi yavuze ko hakomeje ibiganiro n’ibigo birebwa n’iki kibazo, hagamijwe gukuraho imbogamizi zituma u Rwanda rutagerwaho n’amwe mu mahirwe yo kwinjiza amafaranga atangwa n’imbuga nkoranyambaga.


Yagaragaje ko igihe ibindi bihugu byakongerwa mu byemerewe gukoresha izo serivisi, u Rwanda na rwo rwakwitega kugerwaho n’ayo mahirwe, bitewe n’ibisabwa n’ibigo bitanga izo serivisi.

Impamvu ibiciro bya internet byazamutse


Muri icyo kiganiro, Minisitiri Paula Ingabire yanabajijwe ku izamuka ry’ibiciro bya internet mu Rwanda, nyuma y’uko sosiyete zimwe z’itumanaho zihinduye ibiciro by’amapaki ya murandasi.


Yasobanuye ko iri zamuka rifitanye isano, mu mpamvu zitandukanye, n’impinduka zikorwa mu kwimura serivisi z’itumanaho ziva ku ikoranabuhanga rya 2G na 3G zijya kuri 4G na 5G, zitanga umuvuduko mwinshi wa internet.


Yagize ati: “Hari ibigo by’itumanaho byagiye byongera igiciro cya internet ku mpamvu zitandukanye, zirimo guhindura tuva kuri 2G na 3G tujya kuri 4G na 5G. Rero uko yihuta, ifite n’ubushobozi bugiye hejuru, ni na ko igiciro cyiyongera.”


Urugero ni kuri sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, aho ipaki ya internet yaguraga amafaranga y’u Rwanda 3,000 yazamuwe ikagera ku 4,000, mu gihe iyaguraga 5,000 Frw yageze ku 6,500 Frw, nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza.


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, hagamijwe kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G, riteganyijwe gutanga serivisi za internet yihuta kandi zizewe.


Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa mu gihugu hose ku wa 30 Kamena 2027.


Izi mpinduka mu ikoranabuhanga n’ibikorwa byo kunoza uburyo bwo kwishyura kuri internet ni bimwe mu bibazo bikomeje kugarukwaho mu rwego rwo kwagura amahirwe y’Abanyarwanda yo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu kwihangira imirimo.