Abagize itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 bageze i Dakar muri Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, aho bagiye guhatana mu byiciro bitanu by’imikino.


Nk’uko byatangajwe na Komite Olempike n’Imikino y’u Rwanda (RNOSC), u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi icyenda muri iyi mikino izahuza urubyiruko rwo hirya no hino ku Isi, ikazaba kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.


Abakinnyi b’u Rwanda bazahatana mu gusiganwa ku maguru, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.


Mu gusiganwa ku maguru, u Rwanda ruzahagararirwa na Abizera Sonia Eli-Elohe, uzasiganwa muri metero 400 z’abagore.


Mu koga, igihugu kizaba gihagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean, Mugabo Aragsan Liban na Kalisa Keza. Aba bakinnyi baherutse kwitabira Shampiyona Nyafurika yo koga y’akarere ka Zone III yabereye muri Uganda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, aho u Rwanda rwegukanye imidari ibiri y’umuringa.


Mu gusiganwa ku magare, Akimana Donatha na Shema Emmanuel bazahatana mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye ndetse no mu isiganwa ryo mu muhanda.


Mu mikino njyarugamba, Uwamahoro Françoise azahagararira u Rwanda muri Taekwondo mu cyiciro cy’abagore batarengeje ibiro 49, mu gihe Mugisha François azahatana muri Kung Fu Wushu, mu cyiciro cya Changquan Combined cy’abagabo.


RNOSC ivuga ko aba bakinnyi bakoze imyiteguro irimo amakambi y’imyitozo n’amarushanwa yo mu karere, ku rwego rw’Afurika no ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kubafasha kwitegura guhangana n’abandi bakinnyi.

Imikino ya mbere ya Olempike ibereye ku mugabane wa Afurika


Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 ni inshuro ya kane iyi mikino itegurwa mu mpeshyi, ikaba n’ubwa mbere igikorwa cya Olempike kibereye ku butaka bwa Afurika.


Nk’uko Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) ibitangaza, iyi mikino izahuza abakinnyi bagera ku 2,700 bafite imyaka itarengeje 17, bahatanira imidari mu byiciro bitandukanye by’imikino. Ibikorwa bizabera i Dakar, Diamniadio na Saly muri Sénégal.


Kuba Sénégal yakiriye iyi mikino bifite igisobanuro cyihariye ku mukino wa Afurika, kuko ari bwo bwa mbere umugabane wakiriye igikorwa cya Olempike.


Ku bakinnyi b’u Rwanda, ni umwanya wo kugerageza ubushobozi bwabo ku rwego mpuzamahanga no kunguka ubunararibonye mu marushanwa ahuza urubyiruko rw’ibihugu bitandukanye.


AMAFOTO:

816203.jpg
Abagize delegasiyo y'u Rwanda yitabiriye Imikino Olempike y'Urubyiruko bageze i Dakar muri Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kabiri