Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kugira umuco wo gukora siporo, kwita ku buzima bw’umubiri n’ubwenge no kwirinda ibisindisha, kugira ngo ruzabashe kugira uruhare mu kubaka igihugu.


Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Youth Meet The President, gihuriza hamwe urubyiruko na Perezida wa Repubulika, aho yagaragaje ko siporo idafasha umubiri gusa, ahubwo inagira uruhare mu gutuma umuntu agira ibitekerezo biri ku murongo no gufata ibyemezo byubaka.


Yagize ati: “Ndashaka ko mukora siporo cyane. Mube aba-sportif mu mutwe, mu mubiri, ni bwo buryo bwonyine dushobora kubaka iki gihugu dukomeye mu bwonko, ibitekerezo byacu biri ku murongo.”


Rwego yasobanuye ko siporo ari imwe mu nzira zifasha umuntu gukomeza kugira imbaraga, kubungabunga ubuzima no kugira imitekerereze myiza. Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kuyigira umuco wa buri munsi, aho kuyifata nk’igikorwa gikorerwa mu gihe cy’imyidagaduro gusa.


Mu kugaragaza akamaro ka siporo, yifashishije inzego z’umutekano zari zitabiriye icyo kiganiro, avuga ko imyitozo ngororamubiri ifasha abantu gukomeza kugira imbaraga n’ubuzima bwiza uko imyaka igenda yiyongera.


Yagize ati: “Murebe inzego z’Umutekano zicaye hano, urebe imyaka bafite ariko ntiwamenya ko ari yo bafite kubera siporo bakora.”

Uretse gushishikariza urubyiruko gukora siporo, Rwengo yanarugiriye inama yo kwirinda ibisindisha no kwitegura kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.

Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutanga ibitekerezo n’inama bifasha igihugu gutera imbere.


Ikiganiro Youth Meet The President ni umwanya uhuza urubyiruko na Perezida wa Repubulika, bakaganira ku bibazo birureba, ibitekerezo byarwo n’uruhare rushobora kugira mu iterambere ry’igihugu.


Iki kiganiro kandi giha urubyiruko umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibyifuzo byarwo, hagamijwe gushaka ibisubizo no kurushishikariza kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’u Rwanda.