Ibanga
Biherutse kuvugururwa: 16 Nzeri 2026
Gate of Wise yubaha kandi ikarinda ubuzima bwawe bwite. Iyi Politiki y'Ubuzima Bwite isobanura amakuru bwite dushobora gukusanya, impamvu tuyakusanya, uko tuyakoresha n'uburyo ushobora guhitamo uko akoreshwa.
Iyi Politiki ireba urubuga rwa Gate of Wise, amakuru twohereza ku biyandikishije, impapuro zo kutwandikira (contact forms) n'izindi serivisi z'ikoranabuhanga zihujwe na yo. Gate of Wise yiyemeje gukoresha no kurinda amakuru bwite hakurikijwe amategeko akurikizwa mu Rwanda, harimo Itegeko Nº 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n'ubuzima bwite.
Ibiri kuri iyi paji
- 1.Amakuru dushobora gukusanya
- 2.Uko dukoresha amakuru
- 3.Amakuru agezweho n'itumanaho
- 4.Cookies n'ikoranabuhanga risa na zo
- 5.Isesengura n'abatanga serivisi
- 6.Igihe amakuru ashobora gusangizwa
- 7.Igihe amakuru abikwa
- 8.Umutekano w'amakuru
- 9.Uburenganzira bwawe ku buzima bwite
- 10.Uburenganizra bw'abana
- 11.Itangazamakuru n'amakuru y'inyungu rusange
- 12.Imirongo ijya ahandi
- 13.Impinduka kuri iyi Politiki y'Ubuzima Bwite
Amakuru dushobora gukusanya
Dushobora gukusanya amakuru utanga ubwawe iyo wiyandikishije, utwandikiye, utugejejeho ubusabe bwo gufatanya, witabiriye igikorwa cyangwa utanze ibitekerezo. Ashobora kuba arimo:
- izina ryawe
- imeli
- nimero ya telefoni
- ikigo ukorera n'umwanya ufite
- ibikubiye mu butumwa cyangwa mu busabe watanze
Dushobora kandi guhabwa amakuru ya tekiniki iyo ukoresha urubuga rwacu, nka aderesi ya IP yawe, ubwoko bwa browser ukoresha, amakuru y'igikoresho, ahantu hafi uherereye, paji wasuye, urubuga wavuyeho n'uburyo ukoresha ibiri ku rubuga rwacu.
Uko dukoresha amakuru
Dushobora gukoresha amakuru bwite mu:
- gutanga no kunoza urubuga rwacu, itangazamakuru ryacu n'izindi serivisi z'ikoranabuhanga
- kohereza amakuru mashya wasabye
- gusubiza ibibazo, ibirego, ibikosorwa n'ubusabe bwo gufatanya
- gusobanukirwa uko abantu bakoresha urubuga no kunoza uko abasomyi bakoresha urubuga
- kurinda urubuga rwacu na sisitemu zacu gukoreshwa nabi, uburiganya cyangwa ibyago by'umutekano
- gucunga ibikorwa, imishinga, serivisi n'umubano mu bucuruzi
- kubahiriza inshingano z'amategeko cyangwa iz'inzego runaka
Amakuru agezweho n'itumanaho
Niba wiyandikishije kujya ubona amakuru agezweho ya Gate of Wise, dushobora gukoresha Imeli yawe kugira ngo tukoherereze amakuru wasabye. Ushobora kwikuramo igihe icyo ari cyo cyose ukoresheje umurongo wo kwikuramo uri mu butumwa cyangwa utwandikiye kuri info@gateofwise.com.
Cookies n'ikoranabuhanga risa na zo
Urubuga rwacu rushobora gukoresha cookies n'ikoranabuhanga risa na zo kugira ngo rukore neza, rwibuke ibyo wahisemo, rusobanukirwe imikorere y'urubuga kandi rupime uko abasomyi bakoresha ibiriho. Aho bisabwa, abasomyi bagomba guhabwa amahitamo asobanutse ku bijyanye na cookies zitari ngombwa.
Ushobora kandi kugenzura cyangwa gusiba cookies ukoresheje igenamiterere ry'ishakiro ryawe. Bimwe mu bikorwa by'urubuga bishobora kutagenda neza niba cookies z'ingenzi zakumiriwe.
Isesengura n'abatanga serivisi
Gate of Wise ishobora gukoresha abatanga serivisi bizewe mu bijyanye no kubaka urubuga no kurucumbikira, isesengura, kohereza ibinyamakuru, umutekano wa interineti, amatangazo, serivisi z'amashusho n'amajwi, cyangwa ibindi bikenewe mu mikorere. Aba batanga serivisi bagomba gukoresha amakuru ku mpamvu zemewe gusa kandi bakayarinda uko bikwiye.
Igihe amakuru ashobora gusangizwa
Gate of Wise ntigurisha amakuru bwite kubera ko umuntu yasuye urubuga gusa. Amakuru ashobora gusangizwa igihe bikenewe mu buryo bufatika n'abatanga serivisi babiherewe uburenganzira, abajyanama mu by'umwuga, inzego zibifitiye ububasha, inkiko cyangwa inzego za Leta, cyangwa igihe amategeko abisaba.
Igihe amakuru abikwa
Tubika amakuru bwite gusa igihe cyose bikenewe mu buryo bufatika kugira ngo tugere ku ntego yatumye akusanywa, cyangwa igihe kirekire gisabwa n'amategeko, imicungire, umutekano cyangwa impamvu zemewe z'itangazamakuru. Igihe amakuru atagikenewe, ashobora gusibwa mu buryo bwizewe, guhindurwa ku buryo atagaragaza nyirayo, cyangwa kubikwa mu bubiko bw'amakuru uko bikwiye.
Umutekano w'amakuru
Gate of Wise igamije gukoresha ingamba zifatika z'imicungire n'iz'ikoranabuhanga mu kurinda amakuru bwite gutakara, gukoreshwa nabi, kugerwaho n'utabifitiye uburenganzira, guhindurwa cyangwa gutangazwa. Icyakora, nta sisitemu yo kuri interineti ishobora kwizeza umutekano wuzuye.
Uburenganzira bwawe ku buzima bwite
Hakurikijwe amategeko akurikizwa, ushobora kugira uburenganzira bwo:
- kubaza amakuru bwite tugufiteho
- gusaba gukosora amakuru atari yo
- gusaba gusiba amakuru mu bihe bikwiye
- kwanga cyangwa gusaba kugabanya bimwe mu bikorwa byo gutunganya amakuru
- gukuraho uruhushya igihe gutunganya amakuru bishingiye ku ruhushya
- gusaba kwimurirwa amwe mu makuru
- gutanga ikibazo ku buryo amakuru yawe bwite acunzwe
Kugira ngo utange ubusabe bujyanye n'uburenganzira bwawe, twandikire kuri info@gateofwise.com. Dushobora gukenera kugenzura umwirondoro wawe mbere yo gukora ibyo usabye.
Uburenganizra bw'abana
Gate of Wise ntikusanya nkana amakuru bwite adakenewe ku bana. Aho amakuru bwite y'abana akusanyijwe, dukurikiza ingamba zisabwa n'amategeko akurikizwa, tunitondera inyungu n'umutekano w'umwana.
Itangazamakuru n'amakuru y'inyungu rusange
Nk'ikigo cy'itangazamakuru, Gate of Wise ishobora gutunganya cyangwa gutangaza amakuru bwite ku mpamvu zemewe z'itangazamakuru, harimo gutangaza ibibazo bifitiye rubanda inyungu. Ibyemezo by'ubwanditsi bijyanye n'amakuru bwite bigomba kwita ku kuri, ubutabera, ubuzima bwite, icyubahiro, umutekano n'amategeko akurikizwa.
Imirongo ijya ahandi
Inkuru zacu zishobora kugira imirongo ikujyana ku zindi mbuga (outbound links) cyangwa serivisi zikoreshwa n'ibindi bigo. Gate of Wise ntigenzura uko byita ku buzima bwite. Abasomyi bagirwa inama yo gusoma amabwiriza y'ubuzima bwite atangwa n'ibyo bigo.
Impinduka kuri iyi Politiki y'Ubuzima Bwite
Dushobora kuvugurura iyi Politiki igihe serivisi zacu, ikoranabuhanga cyangwa inshingano z'amategeko bihindutse. Ingeri ya vuba igomba guhora igaragara kuri iyi paji hamwe n'itariki y'ivugururwa riheruka.
Twandikire
Gate of Wise Broadcasting Ltd — Kigali, u Rwanda
info@gateofwise.com · +250 728 113 321