Umubyeyi w’imyaka 40 n’abana be babiri bitabye Imana bazize impanuka y’amashanyarazi yabereye mu Mudugudu wa Ruziranyenzi, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Nk’uko BTN TV Rwanda yabitangaje, iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z’umugoroba, ubwo umwe mu bana b’uyu mubyeyi, ufite imyaka 17, yari amaze kumesa imyenda akajya kuyimanika ku mugozi w’icyuma wari uzirikiye ku mabati y’inzu.
Mu kuyimanika, uwo mugozi wakoze ku rusinga rw’amashanyarazi rwari rwarashishutse, bituma uwo mwana afatwa n’umuriro w’amashanyarazi.
Nyina n’undi mwana we bagerageje kumutabara, ariko na bo bafatwa n’uwo muriro, bose bahita bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasabye abaturage kujya bitabaza abantu babifitiye ubumenyi n’ubushobozi mu gihe bashaka gushyira umuriro w’amashanyarazi mu mazu yabo cyangwa gukora indi mirimo ijyanye na wo, kugira ngo birinde impanuka zishobora guteza ibyago.
Imibiri y’abo bantu batatu yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyagatare, mu gihe abaturage bongerewe kwibutswa akamaro ko kwitwararika umutekano w’amashanyarazi mu ngo zabo.





