Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imiterere y’inyubako ya Goico Plaza i Musanze itari ikwiye uburyo bwo kuzimya inkongi hakoreshejwe indege, kuko indege zikoreshwa cyane mu kuzimya inkongi zibera ahantu hafunguye.

Ibi byakurikiye ibibazo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga impamvu indege itifashishijwe mu kuzimya iyo nkongi yabaye ku wa 10 Ukwakira 2026.


Ibyo bibazo byavutse nyuma y’uko isoko rya Goico Plaza ryo mu Karere ka Musanze rifashwe n’inkongi y’umuriro, bamwe bakagereranya ubwo butabazi n’ubwakoreshejwe mu kuzimya inkongi yibasiye ishyamba ryo ku Kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera ku wa 14 Kanama 2026.

809923.jpg

Umukozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo, yabwiye Imvaho Nshya ko uburyo bwo kuzimya umuriro butandukanye bitewe n’aho inkongi yabereye n’imiterere y’aho yibasiye.


Yasobanuye ko indege zikoreshwa cyane mu kuzimya inkongi zibera ahantu hafunguye, mu gihe kuzimya umuriro mu nyubako ifite ibisenge n’ibice bifunze bigorana hakoreshejwe ubwo buryo.


CIP Ndemezo kandi yagaragaje ko amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege zimenamo amazi ku nyubako akwiye kwitonderwa, kuko amwe ashobora kuba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje iki?


Ku bijyanye n’icyateye inkongi ya Goico Plaza, CIP Ndemezo yavuze ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko abantu basudiriraga hafi y’ibikoresho byashoboraga gufatwa n’umuriro vuba, birimo imyenda na matera.


Yasobanuye ko ibishashi byaturukaga mu gusudira bishobora kuba byarageze kuri ibyo bikoresho, bigatuma umuriro utangira gukwira hose. Icyakora, ibyo ni ibyagaragajwe n’ubugenzuzi bw’ibanze nk’uko yabivuze, bityo avuga ko bidakwiye gufatwa nk’umwanzuro wa nyuma w’iperereza hatabayeho kuwemeza.


CIP Ndemezo yavuze ko abantu batihutiye guhamagara inzego z’ubutabazi igihe inkongi yari igitangira, bikagira uruhare mu gutuma umuriro ukwira no mu yandi magorofa.

Yagaragaje kandi izindi mbogamizi zirimo ibikoresho byo kuzimya inkongi bitari bihagije, bimwe muri byo bikaba byari bishaje, ndetse no kutagira ahantu habugenewe ho kubika amazi yo kuzimya umuriro.


Yongeyeho ko ibicuruzwa byari bibitse byegeranye, birimo imyenda, matera na gaze, bishobora kuba byarafashije umuriro gukwira vuba.

Igihombo cyabaruwe muri miliyari z’amafaranga


Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko ibicuruzwa n’ibikoresho byangiritse muri iyo nkongi byari bifite agaciro kagereranywa na miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inyubako ya Goico Plaza yo yabarirwaga agaciro ka miliyari 17 Frw.

809954.jpg

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko amagorofa ane yo hejuru y’iri soko yakongotse, mu gihe igice cyo hasi cyarokotse.

Iri soko ryakorerwagamo n’abacuruzi basaga 2,000, rikaba ryitabirwaga n’abantu basaga 10,000.


Nyuma y’iyo nkongi, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bahuye n’ingaruka z’ayo makuba, inabizeza ubufasha bugamije kongera gusana isoko no gufasha abacuruzi bahombye.

Polisi yasabye abaturage kujya bihutira gutabaza


CIP Ndemezo yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi bikora neza no kubitabara hakiri kare igihe umuriro utangiye.

Yashimangiye ko abantu badakwiye gutinya gutabaza kubera kwibwira ko bashobora gufungwa bazira ko inkongi yabereye mu mitungo yabo. Yabasabye kwihutira gusaba ubutabazi kugira ngo umuriro utaragera ku rwego rukomeye.

Yibukije abaturage ko bashobora guhamagara 111 cyangwa 078831120 igihe bakeneye ubutabazi.