Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, yasabye abaturage kwitabira amatora y’inzego z’ibanze, gutanga kandidatire ari benshi no guhitamo abayobozi bashingiye ku bushishozi.


Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abaturage baturutse mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, yabereye mu Karere ka Huye, agamije kubasobanurira inshingano zabo mu matora no kubashishikariza kugira uruhare mu guhitamo abayobozi.

802434.jpg
Umuyobozi wa komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique, yavuze ko abaturage bamaze igihe bahabwa inyigisho ku bijyanye n’amatora, uburenganzira bwabo bwo gutora n’akamaro ko kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.


Yagize ati: “Tumaze iminsi dusobanurira abaturage bo mu byiciro bitandukanye ibijyanye n’amatora, kugira ngo basobanukirwe n’uburenganzira bafite bwo kwitorera abayobozi no kugira uruhare mu buyobozi bwabo.”


Nduwimana yasabye abemerewe gutora kuzagera ku masite y’itora ateganyijwe hakiri kare, anashishikariza abifuza kuyobora abandi gutanga kandidatire kugira ngo bahatane mu bwisanzure.


By’umwihariko, yashishikarije urubyiruko n’abagore kwitabira gutanga kandidatire, agaragaza ko na bo bakwiye kugira uruhare rugaragara mu nzego z’ubuyobozi.


Yagize ati: “Turashishikariza abaturage gutanga kandidatire ari benshi, cyane cyane urubyiruko n’abagore, kugira ngo na bo bagire uruhare rugaragara mu buyobozi, aho kubiharira abagabo gusa.”

Polisi yasabye abaturage gufatanya mu kubungabunga umutekano

802435.jpg
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukorana n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba kugira ngo amatora azagende mu mutekano no mu ituze.


Yagize ati: “Turasaba abaturage kugira uruhare mu gukorana n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba, kugira ngo amatora azagende neza kandi arangwe n’ituze.”

802436.jpg
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, na we yasabye abaturage kwirinda ibyaha mu gihe cy’amatora no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu cyose gishobora kubangamira imigendekere yayo.


Yagaragaje ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya ituze no gufasha amatora kugenda neza.

Abazayobora amatora barahuguwe


Mu rwego rwo kwitegura amatora, mu Ntara y’Amajyepfo hateganyijwe abazayobora amatora bamaze guhugurwa.

Ibikoresho bizifashishwa mu matora na byo byamaze kugeza ku masite y’itora ateganyijwe, nk’uko amakuru yatanzwe abivuga.


Uru rwego rwo kwitegura rugamije gufasha amatora kuyoborwa neza no gutuma abaturage babasha gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora.


Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza azatangwa n’inzego zibishinzwe, kwitabira amatora ku gihe no kugira uruhare mu guhitamo abayobozi babona ko bashobora kubahagararira neza.