Abaturage ba Serbia bizihije intsinzi y’ihuriro ry’abakandida rizwi nka Student List, rishyigikiwe n’umutwe w’abanyeshuri wari umaze hafi imyaka ibiri uyoboye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Aleksandar Vučić.
Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Vučić, umaze imyaka irenga icumi ari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri icyo gihugu, yemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe mu matora y’abadepite.
Mu ijambo yavugiye ku cyicaro cy’ishyaka rye rya Serbian Progressive Party (SNS), Vučić yavuze ko nubwo ibyavuye mu matora bitari byatangazwa burundu, imibare y’ibanze yagaragazaga ko ihuriro ry’abanyeshuri ryatsinze.
Yavuze ko Student List ishobora kubona imyanya iri hagati ya 135 na 140 mu myanya 250 igize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe ishyaka rye rishobora kubona imyanya 105.
Nyuma y’itangazo rye, abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu mihanda yo mu murwa mukuru Belgrade, baririmba, babyina, bacana amatara n’ibyishimo, mu gihe imodoka zavuzaga amahoni.

Abanyeshuri n’abashyigikiye uwo mutwe bavugaga ko ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhindura politiki y’igihugu cyabo.
Iyi ntsinzi ikurikiye imyigaragambyo yatangiye mu mpera za 2024, nyuma y’uko igisenge cy’inyubako ya gari ya moshi yo mu mujyi wa Novi Sad gisenyutse, kigahitana abantu 16.
Iyo mpanuka yateje uburakari mu baturage, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu zayo, hagashyirwa ahagaragara ababa baragize uruhare mu makosa no mu micungire mibi y’imishinga remezo.
Abanyeshuri bahise baba ku isonga ry’imyigaragambyo yamaganaga ruswa, kutabazwa inshingano n’ibyo babonaga nk’ukwiyongera k’ubutegetsi bw’igitugu.
Imyigaragambyo yakomeje gukwira mu mijyi itandukanye ya Serbia, ihuza abanyeshuri, abarimu, abakozi n’abandi baturage batandukanye basabaga impinduka mu miyoborere.
Student List ryashyize imbere abakandida 250 baturutse mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, barimo abaganga, abarezi, abanyamategeko, abahanzi, abahinzi n’abandi banyamwuga.
Nubwo bamwe muri bo batari bazwi cyane muri politiki, bahurizaga ku cyifuzo cyo kurwanya ruswa, kongera ubwigenge bw’inzego za Leta no gusubiza abaturage icyizere mu miyoborere.

Mu byo iri huriro ryiyemeje harimo gukurikirana abayobozi bagize uruhare mu ihohoterwa ry’abigaragambyaga, kurwanya ishyirwa ry’abayoboke b’imitwe ya politiki mu myanya y’ibigo bya Leta no guteza imbere ubwigenge bw’itangazamakuru rya Leta.
Umwarimu wa kaminuza ya Belgrade, Radomir Sajčić, wavugiraga iri huriro, yavuze ko ari igihe cyo kwishimira intsinzi no gutangira kubaka ejo hazaza.
Yagize ati: “Iri joro turizihiza intsinzi, ejo dutangira kubaka ejo hazaza.”
Nubwo intsinzi y’ihuriro ry’abanyeshuri yakiriwe n’ibyishimo byinshi, riracyafite akazi katoroshye ko guhindura ibyo ryasezeranyije mu bikorwa bifatika.
Ritegerejweho guhangana na ruswa, kongera ubwigenge bw’inzego za Leta no gukemura ibibazo by’imiyoborere byagiye bivugwa mu myaka ishize.
Hari kandi ibibazo bikomeye bya politiki y’ububanyi n’amahanga, birimo umubano wa Serbia n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’umubano wayo n’u Burusiya n’u Bushinwa.
Abasesenguzi bavuga ko intsinzi y’iri huriro ishobora guhindura icyerekezo cya politiki ya Serbia, ariko ko bizaterwa n’ubushobozi bw’abayobozi bashya bwo guhuza abantu batandukanye barishyigikiye no gushyira mu bikorwa impinduka basabye.
Aleksandar Vučić yari amaze imyaka myinshi ari ku isonga rya politiki ya Serbia, aho yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida.
Nubwo yemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe, ibyavuye mu matora byari bigitegereje kwemezwa burundu n’inzego zibishinzwe.





