Lucas, Umwongereza wari ufite imyaka 37 mu 2022, yanyuze mu bihe bikomeye nyuma yo gusangwamo kanseri yatumye abaganga bamubaga bakamukuraho igitsina cyose. Nyuma y’aho, abaganga baje kumubwira ko kanseri itakigaragara mu mubiri we, ariko akomeza guhangana n’ingaruka z’iyo ndwara, kugeza ubwo yiyemeje kongera kubagwa kugira ngo agarure igice cy’umubiri we.
Mu 2022, Lucas yatangiye kugira ububabare bukabije no kugira ibibazo byo kwihagarika. Yabanje gukeka ko ari ubundi burwayi, ariko umugore we amugira inama yo kujya kwa muganga kugira ngo asuzumwe.
Amaze kugera kwa muganga, ibizamini byagaragaje ko arwaye kanseri. Ibyo byahinduye ubuzima bwe, atangira urugendo rwo kwivuza kugira ngo ahangane n’iyo ndwara.
Yabazwe bakuraho igitsina cyose
Mu Ukwakira 2022, abaganga bamubaze bamukuraho igitsina cyose mu rwego rwo kuvura kanseri yari yaramufashe.
Mu Nyakanga 2023, yongeye gusuzumwa, abaganga bamumenyesha ko nta kanseri yari ikigaragara mu mubiri we.
Nubwo ayo makuru yari amushimishije, gukira kanseri ntibivuze ko ibibazo byose byari birangiye. Lucas yakomeje guhangana n’ingaruka zatewe no kubagwa, zirimo ibibazo by’imikorere y’umubiri n’uburyo bwo kwihagarika.
Ibyo byatumye agomba kumenyera ubuzima bushya, ashaka uko yakemura ibibazo yari asigaranye nyuma yo kuvurwa.
Abaganga bamaze amasaha icyenda bamubaga kugira ngo bamukorere igitsina gishya
Nyuma yo kumara igihe ahanganye n’ingaruka z’iyo ndwara, Lucas yiyemeje gushaka uko yakongera kubakirwaho igitsina.
Muri Werurwe 2026, abaganga bo mu bitaro bya University College Hospital biherereye i Londres mu Bwongereza, bamaze amasaha icyenda bamubaga.
Muri icyo gikorwa, bakoresheje uruhu n’izindi nyama zo ku kuboko kwe kw’ibumoso kugira ngo bamukorere igitsina gishya n’umuyoboro w’inkari.
Iki gikorwa cyo kubaga cyari kigamije kumufasha gukemura bimwe mu bibazo yari afite nyuma yo gukurwaho igitsina no kunoza imikorere y’umubiri we.
Icyakora, urugendo rwo kubagwa no gukira ntirurangiye, kuko ateganya kongera kubagwa mu 2027.
Ashimira umugore we wamubaye hafi
Mu gihe cyose Lucas yahanganye n’iyi ndwara n’ingaruka zayo, umugore we yakomeje kumuba hafi.
Lucas yavuze ko uburwayi bwe bwatumye barushaho gukundana, agaragaza ko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bishobora kugira uruhare mu gukomeza umubano w’abashakanye.
Kuva amenya ko arwaye kanseri kugeza ubwo abaganga bamubwiye ko itakigaragara mu mubiri we, Lucas yanyuze mu bihe byamusabye kwihangana no kumenyera impinduka zikomeye mu buzima bwe.
Nubwo kanseri itakigaragara mu mubiri we, aracyakomeje urugendo rwo guhangana n’ingaruka zayo no gushaka uko yakongera kubaho neza.
Ibyamubayeho bigaragaza ko kurwanya indwara ikomeye bishobora gusaba umuntu kunyura mu buvuzi burebure, kubagwa no kumenyera ubuzima bushya. Binagaragaza kandi akamaro ko kwitabaza abaganga igihe umuntu abonye ibimenyetso bidasanzwe no kugira abantu bamuba hafi mu bihe bikomeye.





