Ikirungurira, kumva uburibwe butwika mu gatuza no kumva uburyohe busharira mu kanwa, ni bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muyoboro w’ibiryo.

Guhindura imirire n’imyitwarire ya buri munsi bishobora gufasha kugabanya ibyo bimenyetso.


Aside yo mu gifu ni ingenzi mu igogorwa ry’ibiryo. Gusa biba ikibazo iyo ibiri mu gifu, birimo iyo aside, bisubiye inyuma bikazamuka mu muyoboro w’ibiryo.


Nk’uko ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara z’igogorwa n’impyiko (NIDDK) kibisobanura, iyo bibaye kenshi cyangwa bigateza ibibazo bishobora kuba indwara izwi nka gastroesophageal reflux disease (GERD).

Ibimenyetso bishobora kugaragaza ko aside izamuka


Nk’uko urubuga rw’ubuzima rwa NHS rubisobanura, aside izamuka ishobora gutera:

  • Ikirungurira, ni ukuvuga kumva uburibwe butwika mu gatuza.

  • Kumva ibintu bisharira cyangwa bifite uburyohe bwa aside mu kanwa.

  • Gusubiza mu kanwa ibiryo cyangwa amazi yo mu gifu.

  • Kwitsamura cyangwa gukorora kenshi, rimwe na rimwe ijwi rikaba ribi.

  • Kubyimba mu nda no kugira isesemi kuri bamwe.

Ibi bimenyetso bishobora kwiyongera nyuma yo kurya, igihe umuntu aryamye cyangwa yunamye. Ariko kandi, kugira ibi bimenyetso ntibihita bisobanura ko umuntu afite aside nyinshi ikorwa mu gifu; bishobora guterwa n’uko ibirimo mu gifu bizamuka bikagera mu muyoboro w’ibiryo.

Ibyo wakora kugira ngo ugabanye ikirungurira

1. Jya urya ibiryo bidatera ibimenyetso


Nta mafunguro amwe akora kimwe ku bantu bose. Icyakora, ibiryo birimo amavuta menshi, ibirungo bikaze, shokora, ikawa, inzoga, inyanya n’imbuto zifite aside nyinshi bishobora kongera ibimenyetso kuri bamwe.


NIDDK igira inama abantu bafite iki kibazo yo kureba ibiryo cyangwa ibinyobwa bibongerera ibimenyetso, bakagabanya cyangwa bakabyirinda igihe bibaye ngombwa.


Imbuto zidafite aside nyinshi, nk’imineke na watermelon, ndetse n’imboga n’ibinyampeke bikungahaye kuri fibre, bishobora kuba amahitamo meza ku bantu bamwe. Icyakora, umuntu akwiye kureba uko umubiri we ubyakira, kuko ibiryo byorohereza umwe bishobora kubangamira undi.

2. Jya urya duke ariko kenshi, aho kurya byinshi icyarimwe


Kurya amafunguro manini bishobora kongera amahirwe yo kugira aside izamuka, cyane cyane ku bantu basanzwe bafite iki kibazo. Kurya duke ariko ukabikora mu bihe bisanzwe bishobora gufasha kugabanya ibimenyetso.


Nanone, ni byiza kwirinda kurya amasaha atatu mbere yo kuryama. Ibi bifasha igifu kubona igihe cyo gutangira gusya ibiryo mbere y’uko umuntu aryama.

3. Irinde kuryama ukimara kurya


Iyo umuntu aryamye igifu kikiri cyuzuye, ibirimo bishobora kuzamuka bikagera mu muyoboro w’ibiryo. Ni byiza kuguma wicaye cyangwa uhagaze nyuma yo kurya, ukirinda kuryama nibura amasaha atatu mbere yo kujya kuryama nijoro.


Ku bantu bagira ikirungurira nijoro, kuzamura igice cyo hejuru cy’umubiri igihe baryamye bishobora gufasha. NHS isaba kuzamura umutwe n’igituza ku buryo igice cyo hejuru cy’umubiri kiba kiri hejuru y’ikibuno.

4. Nywa amazi ahagije


Kunywa amazi bifasha umubiri gukora imirimo itandukanye, ariko ntibikwiye gufatwa nk’umuti wemejwe wo guhagarika aside izamuka. Nta gihamya ihagije yemeza ko kunywa ibirahure bibiri by’amazi buri gitondo birinda iki kibazo ku bantu bose.

5. Witondere ibivugwa ku miti gakondo


Hari abavuga ko tangawizi, umwenya cyangwa igikakarubamba bishobora gufasha mu bibazo by’igogorwa. Icyakora, nk’uko Mayo Clinic ibivuga, nta bimera cyangwa buvuzi gakondo bwavuzwe bwagaragajwe neza ko bukiza GERD cyangwa ko busana ibyangijwe na aside mu muyoboro w’ibiryo.


Nanone, ntibyemewe gufata vinegre (vinegar), umutobe w’indimu cyangwa inanasi nk’uburyo bwizewe bwo kuvura aside izamuka. Ibyo biribwa n’ibinyobwa bifite aside bishobora kongera ibimenyetso kuri bamwe.


Bicarbonate de sodium ishobora kuboneka mu miti imwe n’imwe igabanya aside, ariko kuyifata uko umuntu yiboneye cyangwa akayinywa kenshi bishobora guteza ibibazo, birimo kwinjiza umunyu mwinshi mu mubiri. Ni byiza kubanza kugisha inama umufarumasiye cyangwa muganga aho kuyikoresha nk’umuti wo mu rugo.


Amata na yo si umuti wemejwe wo gukiza aside izamuka. Amata arimo amavuta menshi ashobora kongera ibimenyetso kuri bamwe, bityo umuntu akwiye kureba uko umubiri we uyakira.

6. Irinde itabi n’inzoga, kandi wite ku buremere bw’umubiri


Kunywa itabi n’inzoga bishobora kongera ikibazo cya aside izamuka. Ku bantu bafite ibiro birenze urugero, kugabanya ibiro mu buryo buzira umuze bishobora gufasha kugabanya ibimenyetso.

Ni ryari ukwiye kugana kwa muganga?


NHS igira inama yo kugana kwa muganga igihe ikirungurira kibaho kenshi, cyane cyane iyo kibaho hafi buri munsi, cyangwa igihe kidakira nubwo umuntu yahinduye imirire n’imyitwarire.


Ugomba kandi gushaka ubuvuzi bwihuse igihe ufite uburibwe bukabije mu gatuza, cyane cyane buherekejwe no guhumeka nabi cyangwa kubira ibyuya; igihe uruka amaraso, wituma umusarani wirabura, ugira ikibazo cyo kumira cyangwa ugatakaza ibiro utabigambiriye.


Imiti igabanya aside, irimo antacids, ishobora gufasha kugabanya ibimenyetso byoroheje mu gihe gito. Ariko iyo ikibazo gikomeje kugaruka, ni ngombwa kugisha inama inzobere mu buvuzi kugira ngo hamenyekane impamvu yacyo n’ubuvuzi bukwiye.