Agahenge mu mujyi wa Oleshky, uherereye mu majyepfo ya Ukraine mu Ntara ya Kherson, katangiye kubahirizwa mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, nyuma y’imyaka irenga ine uwo mujyi ugenzurwa n’ingabo z’Uburusiya.


Ako gahenge kagamije korohereza ibikorwa by’ubutabazi birimo kugeza ibiribwa, amazi meza n’imiti ku baturage basigaye muri uwo mujyi, ndetse no gufasha abifuza kuwuvamo bakajya mu bice bigenzurwa na Ukraine cyangwa ahandi bahisemo.


Amakuru yatangajwe n’impande zombi agaragaza ko agahenge katangiye saa tatu za mu gitondo ku isaha ya Ukraine, kakaba gateganyijwe kumara kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2026.


Iyi gahunda y’ubutabazi yagiyeho nyuma y’ibiganiro byagize uruhare rukomeyeho Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse n’uruhare rwa Papa Leo XIV mu gusaba ko abaturage bahabwa ubufasha.


Uburusiya na Ukraine byombi byatangaje ko byatangiye kubahiriza ako gahenge. Icyakora, amakuru arambuye ku buryo ibikorwa by’ubutabazi bizakorwa n’abazabikurikirana yari ataratangazwa neza.

Ukrain2.webp

Mbere y’intambara, Oleshky yari ituwe n’abaturage bagera ku 24.000. Ubu hasigaye abantu ibihumbi bike gusa, nubwo imibare itandukanye: amakuru y’inzego za Ukraine avuga ko hashobora kuba hasigaye abagera ku 6.000 mu mujyi no mu nkengero zawo, mu gihe andi makuru y’abayobozi n’ibitangazamakuru avuga ko bashobora kuba bagera ku 2.000.


Muri abo basigaye harimo abana, abageze mu zabukuru n’abarwayi, benshi muri bo bakaba bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa n’imiti.


Abaturage bagiye babwira ibitangazamakuru ko hari igihe babonaga ifunguro rimwe gusa ku munsi, rigizwe n’umuceri cyangwa umunyogote, rimwe na rimwe bakongeramo inyanya, imyumbati cyangwa ibyatsi biribwa byo mu busitani.


Mu nkuru yasohowe n’ikinyamakuru The Guardian muri Nzeri, bamwe mu baturage bavuze ko bari barageze aho barya ibimera byo mu gasozi bizwi nka purslane kugira ngo babone icyo bashyira mu nda.


Umwe mu baturage yanditse ubutumwa avuga ko ibiribwa byari byarangiye, ko batabasha kuva mu mujyi kandi ko inzara yari imaze kubibasira cyane.

Ikibazo cyarushijeho gukomera kubera ko umujyi umaze igihe udafite amashanyarazi, amazi meza, gaz n’izindi serivisi z’ibanze.


Imihanda imwe na yo irimo ibirombe biturika, mu gihe ibitero bya drones bituma kugenda ari ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.


Melania Trump yatangaje ko ibiganiro byatumye haboneka ako gahenge byari bigamije korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abaturage bifuza kwimuka.

Ukrain3.webp

Biteganyijwe ko abayobozi b’abasivili bo ku mpande zombi bazasura abaturage kugira ngo bamenye ibyo bakeneye, hanyuma bafashwe kubona ubufasha n’uburyo bwo kugera aho bashaka kujya.


Abaturage bamwe bavuze ko bishimiye amahirwe yo kuva muri uwo mujyi, ariko bagaragaza impungenge ku mutekano wabo no ku kuba bashobora kwemererwa kugera mu bice bigenzurwa na Ukraine.


Hari kandi abahangayikishijwe n’uko bashobora kubuzwa gusubira mu byabo cyangwa bagakorerwa igenzura rikomeye n’ingabo z’Uburusiya.


Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego z’ubutabazi ntibari batangaza neza uburyo buzakoreshwa mu gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge n’uko ibiribwa bizagezwa ku baturage.


Oleshky yafashwe n’ingabo z’Uburusiya mu minsi ya mbere y’igitero cyagutse zagabye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.


Uyu mujyi uherereye hakurya y’uruzi rwa Dnipro uvuye mu mujyi wa Kherson, uri mu bice bigenzurwa na Ukraine.


Kuba uri hafi y’umurongo w’urugamba byatumye abaturage bawugumamo bahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.


Mu 2023, gusenyuka kw’urugomero rwa Kakhovka byateje imyuzure ikomeye mu bice bikikije urwo ruzi, na byo byongera kwangiza ibikorwa remezo no gukaza ibibazo by’abaturage.


Uburusiya na Ukraine byagiye bishinjanya kuba nyirabayazana w’ibibazo by’ubutabazi muri uwo mujyi. Kyiv ishinja Moscou kubangamira kugeza ubufasha ku baturage no kubabuza kuva mu mujyi, mu gihe Uburusiya na bwo bwagiye bushinja Ukraine kubangamira ibikorwa byo kugeza ibiribwa.


Nubwo agahenge katangiye muri Oleshky, ntikareba ibindi bice bya Ukraine. Ku wa Kabiri, ibitero by’Uburusiya byakomeje kugabwa mu bindi bice birimo umurwa mukuru Kyiv, aho abayobozi batangaje ko hari abantu bishwe n’ibikorwaremezo byangiritse.


Agahenge ko muri Oleshky ni imwe mu ntambwe z’ubutabazi zafashwe mu gihe ibiganiro bigamije kurangiza intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya bikomeje gushakirwa umuti.