Ishami rya Leta ya Tennessee rishinzwe amagereza ryatangaje ko abakozi ba gereza ya Northwest Correctional Complex, iherereye mu gace ka Tiptonville, bamenye ko Morley yabuze ahagana saa 5:30 z’ijoro ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.
Nyuma yo kubara imfungwa no gusaka muri gereza, abakozi basuzumye amashusho ya kamera z'umutekano, basanga Morley yarasohotse anyuze mu ruzitiro ruzengurutse gereza. Icyakora, ubuyobozi ntiburagaragaza neza uko yashoboye kurunyuramo.
Amashusho y’iperereza agaragaza kandi ko ahagana saa moya z’ijoro zo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira, yibye imodoka yo mu bwoko bwa Ford F-350 yo mu 2008, yari y’umweru, ayikoresha mu guhunga.
Iyi modoka yagaragaye mu mashusho yafashwe n’ishami ry’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro rya Hornbeak, ahagana saa moya n’iminota 18 z’ijoro, ubwo yanyuraga imbere y’inyubako yaryo. Iryo shami riherereye nko mu bilometero 24 uvuye kuri gereza.
Polisi ivuga ko Morley afite uburebure bwa metero 1,80, apima hafi ibiro 109, afite umusatsi w’ikigina n’amaso y’icyatsi.
Urwego rushinzwe iperereza muri Tennessee rwamushyize ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane, ruvuga ko agomba gufatwa nk’umuntu ushobora guteza ibyago. Rwatangaje ko ruzatanga ibihembo bigera ku madolari 2,500 ku muntu uzatanga amakuru afasha kumufata.
Abaturage basabwe kutagerageza kumwegera cyangwa kumufata, ahubwo bakihutira guhamagara inzego z’umutekano igihe babonye amakuru cyangwa aho aherereye.
Morley yari afungiye igihano cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Cody Birchfield mu 2022.
Umurambo wa Birchfield wari waburiwe irengero mu ntangiriro za Gashyantare uwo mwaka, waje kuboneka mu gasanduku kari munsi y’inzu ya Morley nyuma y’ibyumweru byinshi.
Uretse icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, Morley yanahamijwe ibindi byaha birimo kwinjira mu nzu agamije kwiba, kwangiza ibimenyetso, kwangiza ibintu no gutoroka inzego z’umutekano.
Inzego z’umutekano zo muri ako gace, iza Leta ndetse n’iz’igihugu zifatanyije mu bikorwa byo kumushakisha. Gereza ya Northwest Correctional Complex iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Memphis, ku ntera y’ibilometero hafi 145.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko iyi gereza yari imaze igihe ivugwamo ibibazo by’urugomo hagati y’imfungwa ndetse n’ibura ry’abakozi bashinzwe umutekano.
Igenzura ryakozwe mu 2023 ryagaragaje ko imyanya 61% y’abashinzwe kurinda imfungwa muri iyo gereza yari itarimo abakozi.
Kugeza ku wa 27 Ukwakira 2026, ibikorwa byo gushakisha Morley byari bikomeje.
Abafite amakuru ku ho aherereye basabwe guhamagara Ishami rya Tennessee rishinzwe amagereza kuri 1-844-832-3463, cyangwa bagahamagara 911 mu gihe hari ikibazo cyihutirwa.





