Polisi y’u Rwanda yahuguye abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Karere ka Nyanza ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, ibasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo no kubusangiza abandi.


Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, yitabirwa n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo.

822352.jpg
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro. Yasabye kandi abayobozi b’ibigo bitandukanye kugenzura ko bifite ibikoresho bihagije byo gukumira no kuzimya inkongi.


Yagize ati: “Turashishikariza abahawe aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi uko bakwirinda no gukumira inkongi z’umuriro. Turanasaba ibigo bitandukanye kugenzura ko bifite ibikoresho bihagije byifashishwa mu kuzimya inkongi.”


CIP Janvier Nkusi, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, ni we wahuguye abitabiriye. Yabasobanuriye uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi, ibikoresho byo kuzimya umuriro n’ingamba zo gukumira impanuka zishobora guterwa n’umuriro.


Yashimangiye akamaro ko kumenya gukoresha neza ibikoresho byo kuzimya inkongi no gufata ingamba zo kuyikumira mbere y’uko iba.

822342.jpg
Nyecumi Pheias, uyobora DASSO mu Murenge wa Rwabicuma, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa

Nyecumi Pheias, uyobora DASSO mu Murenge wa Rwabicuma, yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’aya mahugurwa, avuga ko azafasha abitabiriye kurushaho kwirinda inkongi aho bakorera no mu ngo zabo.


Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atuma turushaho kumenya uko twakwirinda inkongi z’umuriro mu kazi dukora no mu ngo zacu. Ubumenyi twahawe buzadufasha gufata ingamba zo gukumira inkongi mbere y’uko ziba.”

822341.jpg
Uwitonze Clarisse, umwe mu bakorerabushake bo mu Karere ka Nyanza

Uwitonze Clarisse, umwe mu bakorerabushake bo mu Karere ka Nyanza, yavuze ko aya mahugurwa yabafashije gusobanukirwa uko bakwirinda inkongi zishobora guterwa na gaz n’izindi mpamvu bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.


Yagize ati: “Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twitwara mu gihe habaye inkongi, yaba iterwa na gaz cyangwa izindi mpamvu. Tugiye gusangiza abandi baturage tubana ubumenyi twahawe kugira ngo na bo bamenye uko bakwirinda.”

822351.jpg
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitsei Nadine

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitsei Nadine, na we yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’aya mahugurwa, avuga ko azafasha kongera umubare w’abantu bafite ubumenyi bwo gukumira inkongi z’umuriro.


Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko afasha abantu benshi kumenya uko bakwirinda no gukumira inkongi z’umuriro. Abayitabiriye na bo bagomba kugeza ubwo bumenyi ku bandi bakorana na bo kugira ngo umubare munini w’abaturage urusheho kumenya ingamba zo kwirinda inkongi.”


Aya mahugurwa agamije kongerera abaturage n’abakozi b’ibigo bitandukanye ubumenyi bwo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, kugabanya ibyangizwa n’inkongi no guteza imbere umuco wo kwirinda impanuka no gutabara igihe zibaye.


AMAFOTO: