Mu nama yafunguwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Damien Murwanashyaka, yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ikoranabuhanga rikonjesha ritangiza ibidukikije mu rwego rwo kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Damien Murwanashyaka, yafunguye ku mugaragaro inama yigaga ku ngamba zijyanye n’imyaka 10 ishize hemejwe amasezerano ya Kigali Amendment, agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs) igira uruhare mu kongera ubukana bw’ubushyuhe bw’Isi.
Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, muri iyi nama Minisitiri Murwanashyaka yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ikoranabuhanga rikonjesha ritangiza ibidukikije, agaragaza ko kugabanya ikoreshwa rya HFCs bigomba kujyana no gukoresha neza ingufu kugira ngo hirindwe iyangirika ry’ikirere.
Yavuze ko gukoresha ibikoresho bikonjesha bikoresha ikoranabuhanga rirengera ibidukikije kandi bidasesagura ingufu bishobora gufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera umutekano w’ingufu no guteza imbere ubukungu.
Yagaragaje kandi ko hakenewe korohereza abaturage kubona ibikoresho bikonjesha bidahenze kandi bikoresha amashanyarazi neza, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abatekinisiye, kunoza imicungire y’imyuka ikoreshwa muri ibyo bikoresho no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu n’inzego zitandukanye.





