Producer Rano Beat Raah!, wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nzakubona’, yatuye mushiki we Iradukunda Divine witabye Imana ku wa 29 Kamena 2026, ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Iyi ndirimbo yayikoze afatanyije na mushiki we mukuru, Akumugisha Marie Fidele, mu rwego rwo guha icyubahiro umuvandimwe wabo no gukomeza kubika urwibutso rw’ibihe byiza bagiranye na we.
Iradukunda Divine, mu muryango we bazi nka Nice, yari yaravutse ku wa 29 Kamena 2004, yitaba Imana ku wa 29 Kamena 2026, ubwo yari yujuje imyaka 22. Yaguye mu Budage aho yigaga muri kaminuza, azize impanuka y’imodoka ubwo yavaga ku ishuri.
Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku muryango we, cyane ko rwabaye ku munsi wari ukwiye kuba uwo kwizihiza isabukuru ye.
Ni muri urwo rwego Rano Beat Raah! na mushiki we mukuru bahisemo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugaragaza agahinda batewe no kubura uwo bakundaga, ariko banagaragaza icyizere cyo kuzongera guhura na we.
‘Nzakubona’, ubutumwa bw’icyizere cy’izuka
Mu ndirimbo ‘Nzakubona’, Rano Beat Raah! na Akumugisha Marie Fidele baririmba ubutumwa bugaruka ku kwizera ko bazongera guhura na mushiki wabo ku munsi w’izuka.
Iyi ndirimbo ifite igisobanuro cyihariye ku muryango wa Iradukunda Divine, kuko itari igamije gusa kwibuka umuntu witabye Imana, ahubwo inagaragaza urukundo rw’abavandimwe n’icyizere cyo kongera kubonana n’ababo batakiriho.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Rano Beat Raah!, afatwa anatunganywa na Director Eli B. Yashyizwe kuri YouTube Channel ya Rano Beat Raah!, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyireba no kuyumva.
Rano Beat Raah! Ni umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye
Rano Beat Raah! Ni producer wagize uruhare mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse n’amakorari.
Mu ndirimbo yagiye akoraho harimo ‘Paje’ ya Marina, ‘Mpore’ ya Yvan Muziki, ‘Intare’, ‘Komeza Inzira’, ‘Uwera’ na ‘Ikimenyetso’, hamwe n’izindi ndirimbo zitandukanye za Yvan Muziki n’abandi bahanzi.
Uruhare rwe mu gutunganya izi ndirimbo rwamufashije kumenyekana mu ruganda rw’umuziki, ariko kuri iyi nshuro yakoze umushinga ufite igisobanuro kirenze umwuga we wa buri munsi.
Binyuze muri ‘Nzakubona’, Rano Beat Raah! Na Akumugisha Marie Fidele bahisemo guhindura agahinda batewe no kubura Iradukunda Divine ubutumwa bw’urukundo n’icyizere.
Ni indirimbo ibibutsa ko nubwo urupfu rushobora gutandukanya abantu, urukundo, ibihe byiza n’urwibutso basangiye bikomeza kubaho mu mitima y’abasigaye.



Zimwe mu ndirimbo Rano Beat yakoze:





