Umuraperi w’Umunyarwanda Timothée Hahirwagusenga uzwi nka SKY2 yasabye imbabazi umugore we Bakarere Sandrine nyuma y’igihe bari bamaze mu makimbirane yo mu rugo, yari yaratumye umubano wabo uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.


Ibi byagarutsweho mu kiganiro SKY2 n’umugore we bagiranye na MIE Empire, aho bombi bagaragaje ibibazo byari bimaze iminsi bibatanya, uyu muraperi akanemera ko hari amagambo yavuze kumugore we atari ukuri.


Mu minsi ishize, SKY2 yari yashyize hanze amashusho agaragaza ko arimo gushakisha umugore we mu mahoteli no mu tubari, amushinja kuba ashobora kuba yaragiye mu bandi bagabo.


Bakarere Sandrine yasobanuye ko atari yagiye mu bandi bagabo, ahubwo ko yari yagiye kwita ku muntu wo mu muryango wari urwaye, akaza kurara aho yari ari kumurwaza.


SKY2 yavuze ko kuba yaratahutse agasanga umugore we adahari, bikiyongeraho ibibazo bari basanzwe bafitanye muriyo minsi, byatumye agira amakenga, agakeka ko ashobora kuba yamutaye.


Icyakora, mu kiganiro na MIE Empire, SKY2 yemeye ko ibyo yashinjaga umugore we bitari ukuri, amusaba imbabazi ku magambo yari yamuvuzeho.


Yashimangiye ko Bakarere Sandrine atari indaya, kandi ko atigeze amufata amuca inyuma cyangwa ngo agire ibimenyetso simusiga bimushinja ubwo buhemu.


Ku ruhande rwe, Bakarere Sandrine yavuze ko imwe mu mpamvu zituma bagirana ibibazo ari inshuti z’umugabo we, ashinja ko zimugira inama mbi zikagira uruhare mu myitwarire ye.


Yagarutse kandi ku kibazo cy’uko SKY2 ajya ataha mu masaha ya mu gitondo, avuga ko na cyo kiri mu bituma batumvikana.


SKY2 yemeye ko imyitwarire ye yagize uruhare mu makimbirane yabo, asaba umugore we imbabazi kandi avuga ko atazongera gusubira mu makosa nk’ayo.


Ikindi cyababaje cyane Bakarere Sandrine ni amagambo SKY2 yari yaravugiye mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro we wa YouTube uzwi nka wabagahe tv, aho yavuze ko umwana wabo afite ba se batatu.


Sandrine yavuze ko yababajwe cyane no kumva umugabo we avuga amagambo nk’ayo ku mwana wabo, kuko yabonaga bidakwiye kuzana abana babo ku mbuga nkoranyambaga mu makimbirane yabo .


SKY2 na we yasabye imbabazi kuri ayo magambo, yemera ko ibyo yavuze bitari ukuri, ahubwo ko yari yabeshye.


Mu gusoza, SKY2 yasabye umugore we imbabazi ku byo yamushinje no ku magambo yavuze ku mwana wabo, anizeza ko atazongera gusubira muri ayo makosa.