Umuraperi w'Umunyarwanda Timothée Hahirwagusenga uzwi nka Sky2, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko amaze kumenya amakuru ajyanye n'aho umugore we Bakarere Sandrine aherereye, nyuma y'iminsi yari ishize amushakisha.
Ibi bibaye nyuma y'uko uyu muraperi yari yashyize hanze itangazo ryo kurangisha umugore we, avuga ko amaze iminsi ibiri atarataha, anasaba abantu bose bashobora kuba bazi aho ari kumufasha kumubona.
Mu butumwa bwe, Sky2 yari yasabye abantu bafite amakuru y'aho umugore we yaba aherereye kuyamugezaho, anagaragaza ko abana bamukumbuye.
Nyuma y'iryo tangazo, Sky2 yatangaje ko hari amakuru mashya yagezeho, avuga ko umugore we yaba ari kumwe n'umusore bahoze bakundana mu myaka 14 ishize, bakaba bamaze iminsi bari kumwe.
Amateka y'urukundo rwa Sky2 na Sandrine
Sky2 na Bakarere Sandrine si abantu baherutse kumenyana vuba, kuko urukundo rwabo rufite amateka maremare.
Mu mwaka wa 2022, ubwo Sky2 yasezeranaga na Sandrine imbere y'amategeko, yatangaje ko batangiye gukundana mu 2014, baza kubana mu 2017 ariko nyuma y'umwaka umwe baratandukana.
Yavuze ko bongeye gusubirana mu 2019, ari na bwo urukundo rwabo rwakomeje kugeza ubwo babyaranye umwana w'umuhungu mu 2020 witwa Hirwa Sabin Brayn, uzwi nka Dop Boy.
Sky2 icyo gihe yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyingiranwa na Sandrine bitewe n'amateka bari bafitanye, agaragaza ko bari baranyuze mu bihe bikomeye ariko bagakomeza kwizerana.
Ku wa 20 Mutarama 2022 ni bwo bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo.
Urugo rwabo rwagiye rurangwa n'amakimbirane
Nubwo bari barubatse urugo nyuma y'igihe kinini bari bamaze bakundana, mu myaka yakurikiyeho bagiye bagarukwaho mu nkuru zigaruka ku makimbirane yo mu rugo.
Muri Gicurasi 2025, Sky2 yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa umugore we, ndetse no kumuruma ugutwi.
Ku wa 25 Gicurasi 2026, yarekuwe by'agateganyo n'Ubushinjacyaha nyuma y'uko umugore we amuhaye imbabazi, ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru mu gihe iperereza ryari rigikomeje.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri Gicurasi 2026, Sky2 yavuze ko we na Sandrine bari bageze mu nzira zo gutandukana nyuma y'amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo.
Yagaragaje ko ubusinzi no kutumvikana ku miyoborere y'urugo biri mu byagiye bibateranya, ku buryo n'inzego z'ibanze zagiye zigerageza kubahuza ngo bashake umuti w'ibibazo byabo.
Kugeza ubu, amakuru mashya Sky2 yatangaje ku mugore we yongeye gukurura amatsiko ku byaba biri kubera muri uru rugo.
Nta tangazo rya Bakarere Sandrine riramenyekana risubiza ibyo umugabo we yatangaje, ndetse n'impamvu nyayo yatumye atagaruka mu rugo ntirarasobanuka.






