Abaturage hirya no hino mu Rwanda bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, aho bari bafite inshingano zo guhitamo abayobozi bazabahagararira ku rwego rw’Umudugudu.
Aya matora ni yo atangiza igikorwa cyo gutora abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage, kikazakomereza ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere mu byumweru bizakurikiraho.

Ku rwego rw’Umudugudu, abaturage baratora abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu, barimo Umukuru w’Umudugudu n’abandi bashinzwe ibijyanye n’umutekano, imibereho myiza, amakuru n’amahugurwa ndetse n’iterambere.
Hanatorwa kandi abahagarariye abaturage mu zindi nzego, hagamijwe guha abaturage uruhare mu miyoborere no mu gufata ibyemezo bibareba.

Ingengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari ku wa 31 Ukwakira, mu gihe ay’Umurenge ateganyijwe ku wa 7 Ugushyingo 2026.





