Amajyepfo: Polisi yasabye abashinzwe umutekano mu bigo byigenga kurangwa n’indangagaciro

2026 Ukwakira 16

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano kurangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, birinda imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’abaturage no gutuma batakarizwa icyizere n’abo bakorera.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abashinzwe umutekano mu bigo byigenga, kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo neza no kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibindi byahungabanya umutekano.
Polisi yasabye abashinzwe umutekano kurangwa n’ubunyangamugayo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abashinzwe umutekano mu bigo byigenga kurangwa n’indangagaciro nziza no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Yagize ati: “Abakora mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’abaturage.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko abashinzwe umutekano bakorana neza n’abaturage, batanga amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.”
Bahuguwe ku gukumira inkongi z’umuriro

Abitabiriye aya mahugurwa banahawe ubumenyi ku bijyanye no gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro.
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abahuguwe amoko y’inkongi z’umuriro, ibizitera, ingaruka zazo n’ingamba zo kuzikumira.
Yagize ati: “Kumenya ibitera inkongi z’umuriro n’uburyo bwo kuzikumira ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo. Abashinzwe umutekano bakwiye kwitwararika no kumenya uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi.”
Abahuguwe bagaragaje ko bungutse ubumenyi

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bagaragaje ko yungutse ubumenyi buzabafasha kunoza akazi kabo no kurushaho kuzuza inshingano bashinzwe.
UWINGABIYE Alexis, ukorera ikigo cya ISCO Security, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kurushaho gusobanukirwa n’imyitwarire ikwiye kuranga abashinzwe umutekano.
Yagize ati: “Aya mahugurwa atwunguye ubumenyi ku bijyanye n’imyitwarire myiza mu kazi, kandi tuzakoresha ibyo twize kugira ngo turusheho kuzuza inshingano zacu.”

NIYOMUGABO Moise, ukorera RGL Security, yavuze ko yungutse ubumenyi ku bijyanye no gukumira ibyago no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Nungutse ubumenyi buzamfasha kumenya ibishobora guteza ibyago, kubikumira no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.”

Na CLAUDETTE UWIZEYIMANA, ukorera Royal Security, yagaragaje ko amahugurwa ku gukumira inkongi z’umuriro azabafasha kurushaho kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.
Yagize ati: “Namenye byinshi ku bitera inkongi z’umuriro, uburyo bwo kuzikumira n’ingamba zafatwa mu gihe zibaye. Ubu bumenyi ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi.”
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, kugira ngo barusheho kurangwa n’indangagaciro nziza, kunoza imikorere no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
