Ikigo gishinzwe gucunga ibibuga binini mu Rwanda, QA Venue Solutions Rwanda, cyatangaje ko Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa BK Arena.
Itangazo ryasohotse ku wa 21 Ugushyingo 2026 rivuga ko Uwayezu afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 11 mu buyobozi bukuru, aho yakoze mu nzego za Leta, mu mikino ndetse no mu bigo byigenga.
Mu nshingano ze nshya, Uwayezu azayobora ibikorwa byose bya BK Arena, arebe ko bikorerwa ku rwego rwo hejuru, anoze imitangire ya serivisi ku birori byakirirwamo, hakurikijwe amahame mpuzamahanga.
QA Venue Solutions ivuga ko ishyirwaho rye rigaragaza icyifuzo cyayo cyo gukomeza gutuma BK Arena iba mu bibuga bya mbere muri Afurika byakira amarushanwa akomeye ya siporo n’ibirori by’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Mbere y’aha, Uwayezu yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club, ikipe ikomeye muri Tanzania, ndetse anaba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
QA Venue Solutions ni kimwe mu bigo bicunga ibikorwaremezo binini byakira abantu benshi muri Afurika. Gitanga serivisi zo gucunga ibibuga, kuzamura agaciro kabyo mu bucuruzi, no gutegura ibikorwa bya siporo, imyidagaduro n’amahoteli.
Cyashinzwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo gicunge ibikorwaremezo by’ingenzi biri muri Kigali Sports City, birimo BK Arena, Stade Amahoro na Zaria Courts.
Kigali Sports City ni umushinga munini Leta yashoyemo arenga miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe abikorera bamaze kuhashora arenga miliyoni 30 z’Amadolari.
Mu myaka itandatu ishize, ibi bikorwaremezo byakiriye ibikorwa birenga 600, ndetse binatanga amasezerano y’inkunga afite agaciro ka miliyoni 15 z’Amadolari.
Binyuze muri iyi micungire, QAVS iri gushyigikira Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda, cyibanda ku guteza imbere ubukungu bushingiye kuri siporo n’ubukerarugendo, guhanga imirimo, kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda, no kugera ku ntego yo kuzamura imirimo ijyanye n’ubukerarugendo bwa siporo ikava ku 2,625 ikagera ku 3,190, ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo 540 bitarenze umwaka wa 2028/2029.
Uretse BK Arena, QAVS inacunga Stade Amahoro, Zaria Courts na Nyandungu Eco Park, aho itanga serivisi zujuje ibipimo mpuzamahanga, mu rwego rwo gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy'imikino, imyidagaduro n’ubukerarugendo mu karere.











