Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda yagejejweho gahunda izafasha abakoresha telefoni ngendanwa kuva ku kigo kimwe cy’itumanaho bajya ku kindi bagumanye nimero zabo za telefoni ndetse na konti zabo za Mobile Money.
Iyi gahunda igamije kongerera abakiriya amahitamo, guteza imbere ihiganwa hagati y’ibigo by’itumanaho no koroshya kubona serivisi nziza kandi zihendutse.
Yagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda izatuma umukiriya utanyuzwe na serivisi ahabwa n’ikigo cy’itumanaho ashobora kwimukira ku kindi, atagombye guhindura nimero asanganywe cyangwa gutakaza konti ye ya Mobile Money cyangwa Tigo cash.
Ibi bizafasha abakoresha telefoni guhitamo ikigo kibaha serivisi zijyanye n’ibyo bakeneye, bityo ibigo by’itumanaho na byo birusheho kunoza serivisi biha abakiriya ndetse no guhangana ku isoko.
Iyi gahunda kandi igamije koroshya uburyo abakiriya babona serivisi z’itumanaho, guteza imbere ikoranabuhanga no kongera amahitamo mu ikoreshwa rya serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.







