Justice
Muhanga: Umu-Frère yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu

2026 Ukwakira 16

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Frère Musanganya Simweragi Christophe, wari umuyobozi wa G.S Kabgayi B, igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta.
Mu Ugushyingo 2025, Akarere ka Muhanga katanze ikirego mu Bugenzacyaha nyuma y’uko ubugenzuzi bwari bwakorewe kuri iri shuri bugaragaje amakuru ajyanye no kunyereza umutungo.
Nyuma y’iki kirego, inzego zibifitiye ububasha zataye muri yombi Frère Musanganya Simweragi Christophe n’umucungamutungo w’ishuri, Sifa Marie Louise. Hakozwe kandi iperereza ku bandi bakozi bari bashinzwe akanama k’amasoko.
Ku wa 16 Nzeri 2026, urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga. Abaregwa bashinjwaga ibyaha birimo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bose bahakanaga ibyaha bashinjwaga, bagasaba kugirwa abere.
Mu cyemezo cyasomwe ku wa 15 Ukwakira 2026, urukiko rwahamije Frère Musanganya ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri, ariko rumugira umwere ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uretse igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, Frère Musanganya yaciwe ihazabu ya 774.102 Frw, anategekwa gusubiza mu isanduku ya Leta 1.032.000 Frw. Na Sifa Marie Louise yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, acibwa ihazabu ya 673.875 Frw, anategekwa gusubiza Leta 898.500 Frw.
Abandi bareganwaga, ari bo Nzakamwita Bertin, Utamuriza Marie Solange, Nyampinga Valentine, Ayabagabo Benoît, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Mitindo Gaeta, bagizwe abere ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwemeje ko Frère Musanganya na Sifa Marie Louise basonewe amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunze. Rwanibukije ko ufite uburenganzira bwo kujurira agomba kubikora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe urubanza rwasomewe.