Politics
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage

2026 Ukwakira 21

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Serap Güler, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage.
Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro i Kigali. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.
U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi n’imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo iterambere ry’ubukungu, uburezi n’amahugurwa y’imyuga, ubuzima, ingufu zisubira n’ikoranabuhanga.
Uru ruzinduko rwa Serap Güler mu Rwanda ruri mu ruzinduko rw’akazi arimo mu karere k’Ibiyaga Bigari, rukaba rugamije no kuganira n’ibihugu byo muri aka karere ku bibazo by’umutekano n’amahoro, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



