Amakuru
Prezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko arubuza gusesagura amafaranga mu bukwe
Perezida Paul Kagame yatanze urugero rw’umusore yashyigikiye mu bukwe, amugira inama yo kutasesagura miliyoni 10 Frw ahubwo akazazikoresha mu kubaka urugo rwe.

2026 Ukwakira 21

Perezida Paul Kagame, yakebuye urubyiruko ku ngeso yo gusesagura amafaranga mu bukwe, atanga urugero rw’umusore yashyigikiye mu buzima bwe ariko akamugira inama yo kutapfusha ubusa amafaranga yari gutuma atangira urugo rwe neza.
Yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yari muri BK Arena i Kigali, aho yaganiraga n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10.
Umusore yashakaga miliyoni 10 Frw yo gukoresha mu bukwe
Perezida Kagame yavuze ko yigeze gufasha umusore mu buryo bw’akazi no kumurihira amashuri kugeza arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ariko akabona hari imyitwarire ye ishobora kumuteza ibibazo mu gihe kizaza.
Yavuze ko yageragezaga kumugira inama, amwereka ko atagomba kwangiza ubuzima bwe kandi nta cyo abuze mu byo akeneye.
Ati: “Ariko uko nabanaga na we kose, namubonagamo utuntu, nkagerageza kumubwira ‘Ariko utu tuntu tuzakwangiza kandi ntacyo ubuze, ibyo ushaka byose ndabigukorera, nta mpamvu yo kwangirika’.”
Uyu musore amaze gukura, yaje kubwira Perezida Kagame ko ashaka kurushinga, ariko ko afite ikibazo cy’amafaranga yo gukoresha mu bukwe.
Perezida Kagame yavuze ko uyu musore yamuhaye urutonde rw’ibyo yifuzaga ko amufasha, amaze kurusoma asanga amafaranga yose akenewe agera kuri miliyoni 10 Frw.
Ati: “Yari yazanye agapapuro mu mufuka kanditseho ibyo namufasha, agakuramo, arakampa, ndagasoma. Mbona ibintu biragiye, bigeze hafi miliyoni 10 Frw. Ndabireba, ndamubaza nti ‘Ubu nyaguhaye ibibazo byawe bijyanye n’ibi byaba bikemutse?’ Ati ‘Rwose’.”
Yavuze ko yari amaze kumenya ko uwo musore yari yaragiye mu bantu batandukanye, barimo abacuruzi, abasaba amafaranga yo kumufasha gukora ubukwe.
Village Urugwiro yasimbuye hoteli y'igiciro cyo hejuru
Perezida Kagame yavuze ko uyu musore yifuzaga gukorera ubukwe muri hoteli ihenze, ariko amugira inama yo kudakoresha amafaranga menshi mu birori, cyane ko atari we wari warubatse iyo hoteli.
Yamwemereye ko ubukwe bwe bushobora kuba bwiza atiriwe akoresha amafaranga menshi, amusaba kubukorera mu busitani bwiza bwo muri Village Urugwiro.
Yamubwiye ko azamwubakira ihema ryiza, kandi ko azafasha kugira ngo abashyitsi bazaza kwitabira ubukwe babone uko binjira.
Perezida Kagame yanavuze ko yafashije uyu musore kubona imyambaro ye n’iy’abandi bari kumuherekeza, ndetse bakoresha indege bajya kuyigurira mu mahanga.
Icyakora, yavuze ko yabajije uyu musore umubare w’abantu yateganyaga gutumira mu bukwe, amusubiza ko ari hafi 600.
Perezida Kagame yamubwiye ko mu bantu benshi batumirwa mu bukwe, hari n’abashobora kugera aho bibaza abo baje gushyingira, cyane cyane iyo bamaze gusinda ntibabe bakibuka neza uwakoze ubukwe.
Yabujije inzoga, amwizeza imitobe n’ibindi binyobwa
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabwiye uyu musore ko atazemera ko inzoga zijyanwa mu busitani bwa Village Urugwiro, ahubwo ko abashyitsi bazahabwa imitobe myiza kandi myinshi, ikawa, icyayi na soda.
Yamwijeje kandi ko azamuha miliyoni 10 Frw yari yasabye, ariko nyuma y’uko ubukwe burangiye.
Yasobanuye ko impamvu yari yabiteganyije itari ukubura ubushobozi bwo kumufasha, ahubwo kwari ukugira ngo ayo mafaranga azakoreshwe mu bikorwa bizafasha urugo rushya gutera imbere, aho kuyasesagura mu birori by’umunsi umwe.
Ati: “Kuko ndashaka ngo izi miliyoni 10 Frw warangije gukora ubukwe, uzashake icyo uyakoresha cyubaka urwo rugo, aho kugira ngo abantu bazinywere, zishire. Ni ko nabigenje.”
Nyuma y’ubukwe, yasobanukiwe agaciro k’inama yagiriwe
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’igihe ubukwe bubaye, yongeye kuganira n’uwo musore, amubaza niba hari icyo abona yahombye kubera ko atakoresheje miliyoni 10 Frw mu birori.
Uyu musore yamusubije ko nta cyo yahombye.
Iyi nkuru yayikoresheje asobanurira urubyiruko ko umuntu akwiriye gufata ibyemezo byubaka ubuzima bwe n’ahazaza he, aho kwishora mu bikorwa bishobora kumusubiza inyuma.
Yashimangiye ko abantu bakwiye kugira umuco wo kugirana inama no gukeburana, cyane cyane iyo babona mugenzi wabo ari gufata ibyemezo bishobora kumwangiriza ubuzima.
Ati: “Uko muri aha, n'abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa se akiyangiza. Ibindi, umuryango, igihugu, ni byiza na byo, iyo hari abantu bakebura abantu, bakababwira bati 'Ariko sigaho'. Ntimugapfe kwemera ikintu icyo ari cyo cyose. Jya ugera aho ubwire umuntu uti 'Sigaho'.”
Isomo rikomeye: Ubukwe ni umunsi w’ibyishimo, ariko ntibukwiye kuba intandaro yo gusesagura umutungo cyangwa gutangira urugo mu bibazo by’amafaranga. Icy’ingenzi si amafaranga yakoreshejwe mu birori, ahubwo ni uko abashyingiranywe bubaka urugo rukomeye kandi rurambye.




