Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri Kenya (KRA) cyatangaje ko kizateza cyamunara ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni z’amashilingi ya Kenya, nyuma y’uko ba nyirabyo bananiwe kubikura mu bubiko bwa gasutamo bwo mu mujyi wa Nairobi.
Mu itangazo ryashyizwe muri Kenya Gazette ku wa 28 Ukwakira 2026, KRA yahaye ba nyir’ibicuruzwa iminsi 30 yo kurangiza ibisabwa na gasutamo no kubikura mu bubiko.
Yavuze ko ibizaba bitarakuwemo muri icyo gihe bizafatwa bigatezwa cyamunara hakurikijwe amategeko agenga imicungire ya gasutamo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Cyamunara iteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza ku wa 17 Ukuboza 2026, kikazabera ku rubuga rwa KRA rwagenewe cyamunara zo kuri internet.
Urutonde rwa KRA rurimo ibicuruzwa bitandukanye, birimo ibiribwa, imiti, ibikoresho by’ubuhinzi, iby’ubwubatsi n’imashini zikoreshwa mu nganda.
Mu bicuruzwa byagaragajwe harimo udupfunyika 1.260 tw’umuceri wongerewemo intungamubiri n’ibiribwa bikomoka kuri soya, amakarito 1.695 arimo bombo n’ibindi biribwa biryohereye, ndetse n’udupaki 1.750 tw’ibihe by’abana bato.
Hari kandi ibikoresho byo gutunganya amata, imashini zo kuzuza amazi mu macupa, ibikoresho by’ubworozi bw’inkoko, imashini zikoreshwa mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi n’ibikoresho by’amashanyarazi.

Urutonde rurimo kandi ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti, harimo udupfunyika 1.036 tw’ibicuruzwa bikomoka ku miti, amakarito 540 y’umuti w’inkorora n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi.
Ibindi birimo amadirishya n’inzugi bya aluminiyumu, amabati n’amatafari y’ubwubatsi, imyenda, ibikoresho byo mu biro, amashyiga n’ibikoresho byabugenewe.
KRA yavuze ko ibicuruzwa bizatezwa cyamunara bibitswe mu bubiko butandukanye bwo muri Nairobi no mu nkengero zayo, burimo Inland Container Depot ya Embakasi, Chai Logistics Centre, Autoport Freight Terminal, Compact Free Trade Zone, Mitchell Cotts Freight Kenya Limited na Syokimau Inland Container Depot.
Bimwe muri byo byagejejwe muri Kenya mu mpera za 2025, mu gihe ibindi byagezeyo hagati ya Mutarama na Kamena 2026.
Ikigo cyagaragaje ko mu bicuruzwa biri ku rutonde harimo n’ibikoresho byari bigenewe Kenya Power and Lighting Company, ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi.
KRA yatangaje ko abifuza kuzagura ibyo bicuruzwa bazemererwa kubisura no kubigenzura ku wa 10 no ku wa 11 Ukuboza 2026, mu masaha asanzwe y’akazi.
Cyamunara izakorerwa kuri internet hifashishijwe urubuga rw’ikigo, kandi abashaka kugura bashobora kubona ibisobanuro by’ibicuruzwa n’aho bibitse binyuze muri iyo gahunda.
Cyemezo ya KRA gishingiye ku ngingo ya 42 y’itegeko rigenga imicungire ya gasutamo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ryo mu 2004, iteganya ko ibicuruzwa bimaze igihe mu bubiko bwa gasutamo bitarakurwa bishobora gufatwa nk’ibyarahejwe bigatezwa cyamunara.
KRA ntiyatangaje agaciro rusange k’ibicuruzwa byose biri ku rutonde, ariko yagaragaje ko birimo imizigo myinshi y’ibigo n’abantu ku giti cyabo, ikaba ishobora gutakara mu gihe ba nyirayo batubahirije igihe bahawe cyo kuyikuramo.





