Abagabo bonka amashereka muri Tanzania ni ikibazo cyateje impaka, nyuma y'uko Depite Jacqueline Msongozi asabye Guverinoma gufata ingamba zo kurengera uburenganzira bw'abana."


Iyi myitwarire yatumye Depite Jacqueline Msongozi asaba Guverinoma gufata ingamba zo kurengera uburenganzira bw’abana.


Abagabo bamwe bo muri Tanzania bonka amashereka y’abagore babo bonsa, mu gihe ayo mashereka aba akenewe n’impinja kugira ngo zibone intungamubiri z’ingenzi zifasha mu mikurire yazo.


Iki kibazo cyagarutsweho na Depite Jacqueline Msongozi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, ubwo Minisiteri ishinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango yagezaga gahunda zayo ku Nteko muri gahunda y’umwaka wa 2022–2023.


Uyu mudepite yanenze abagabo bafite iyo myitwarire, avuga ko ishobora kubangamira uburenganzira bw’abana ku mashereka, abasaba ko Guverinoma yakora ubushakashatsi kuri iki kibazo igashyiraho ingamba zo kugikumira.


Msongozi yavuze ko iki kibazo kivugwa mu ntara zitandukanye z’igihugu, aho bamwe mu bagabo bonka abagore babo bonsa, nyamara abana ari bo baba bakeneye ayo mashereka kugira ngo bakure neza.


Yagaragaje ko hari imyemerere ivuga ko amashereka ashobora gufasha abagabo gukira hangover, ni ukuvuga ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi, kongera imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no gufasha abakorera siporo kongera imikaya.


Nk’uko ikinyamakuru Kigali Today kibitangaza, imwe mu mpamvu zituma abagabo bamwe bitabira iyi myitwarire ni imyemerere idafite gihamya ya siyansi ivuga ko amashereka ashobora kubongerera imbaraga, kubafasha gukira umunaniro no gukomeza umubano wabo n’abagore babo.


Ingaruka ku bana no ku bagore bonsa


Iyi myitwarire ivugwaho kuba ishobora kugira ingaruka ku bagore bonsa, cyane cyane iyo bashyirwaho igitutu cyo kwemera ko abagabo babo babonka.


Bamwe muri abo bagore bashobora guhura n’ibibazo birimo kubabara no gukomereka ku moko y’amabere, mu gihe abana na bo bashobora kutabona amashereka ahagije bakenera.


Amashereka ni ingenzi cyane ku buzima bw’uruhinja kuko arimo intungamubiri zifasha umubiri gukura neza, ndetse akanagira uruhare mu kurinda umwana indwara zitandukanye.


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risaba ko umwana ahabwa amashereka yonyine mu mezi atandatu ya mbere nyuma yo kuvuka, hanyuma agakomeza kuyanywa ari na ko ahabwa ibindi biribwa byunganira imirire ye.


Mu ntara za Tanzania zavuzwemo iki kibazo harimo Shinyanga, Tanga na Iringa. Izi ntara kandi zagarutsweho mu nkuru nk’ahari impungenge z’imirire mibi n’igwingira ry’abana.


No muri Uganda na Kenya byaravuzwe


Iyi myitwarire ntigarukira muri Tanzania gusa, kuko no muri Uganda hari abagabo bamwe bashinjwa gusaba abagore babo kubonsa.


Bivugwa ko bamwe babikora bumva ko bibafasha kurushaho kwegerana n’abo bashakanye, mu gihe hari n’abagore babyemera bitewe n’igitutu bashyirwaho n’abagabo babo.


Mu 2018, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Sarah Opendi, yigeze kwamagana iyi myitwarire imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, agaragaza ko ishobora kubangamira ubuzima n’uburenganzira bw’abana.


Mu 2024, ikinyamakuru Africanews na cyo cyagarutse kuri iki kibazo, kigaragaza ko gikomeje kuvugwa muri Uganda nubwo kidakunze kujya ahagaragara.


No muri Kenya, ibinyamakuru birimo The Standard na The Guardian byagiye bivuga ku bagabo bamwe bonka amashereka y’abagore babo babitewe n’imyemerere itandukanye.

Bamwe mu bagabo bo muri icyo gihugu bavuga ko babikora kuko bemera ko amashereka ashobora kubongerera imbaraga, kubarinda indwara zimwe na zimwe cyangwa gukomeza umubano wabo n’abagore babo nyuma yo kubyara.


Mu bice byagarutsweho cyane muri Kenya harimo Intara y’Uburengerazuba, cyane cyane mu Ntara ya Kakamega, ahazwi nka Butere.