Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurasaba Abanyarwanda kwitondera imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gutangaza ibibazo by’imiryango n’agahinda k’abantu, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababigizemo uruhare no ku mibanire yabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kungukira mu gahinda k’abandi, aho kubafasha gukemura ibibazo bafite.
Ibi yabigarutseho ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB, cyarimo kugaragaza abakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.
Dr. Murangira yavuze ko hari abantu bashishikariza abandi gutangaza ibibazo byabo bwite ku mbuga nkoranyambaga, nyamara bagamije kubyungukiramo.
Yagize ati: “Nta busirimu burimo kubona umugabo cyangwa umugore ajya kuvuga uwo bashakanye ku mbuga nkoranyambaga. Baragushuka ngo ngwino uvuge agahinda kawe, ariko ntawe nabonye wahakiriye agahinda.”
Yasobanuye ko imbuga nkoranyambaga zitagomba gufatwa nk’ahantu abantu bajya gushakira igisubizo cy’ibikomere byo mu mutima, kuko hari inzego n’ababigize umwuga bashobora kubafasha.
Ati: “Hariya ku mbuga nkoranyambaga si ivuriro ry’ibikomere byo mu mutima. Hari abaganga babihuguriwe bagufasha igihe ufite ibibazo byo mu mutwe.”
Yavuze ko gutangaza ibibazo by’imiryango ku mbuga nkoranyambaga bishobora no kugira ingaruka ku bana, bakajya bahura n’akato cyangwa gusekwa na bagenzi babo ku ishuri, bikongera amakimbirane mu miryango.
Imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo
Dr. Murangira yagaragaje ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora kuba bagamije kungukira mu nkuru z’amakimbirane n’agahinda k’abandi.
Yavuze ko hari abashobora kubikora bashaka amafaranga, abandi bagamije gukurura abantu kugira ngo babone uko bababyaza inyungu.
Ati: “Hari uwo nabajije arambwira ngo amatiku ni yo acuruza. Aka kanya ntari hano kuko yarafunzwe. Ni imbuga ushobora kwishinga amafaranga ukuramo bikarangira byose ubibuze.”
Yongeyeho ko hari n’abahimba inkuru kugira ngo bakurure abantu, bakabeshya ko hari abantu bakomeye babahamagaye cyangwa babagiriye inama.
Yagize ati: “Niba umuntu afite akababaro, ntabwo nawe ukwiriye kuza ukagacuruza. Naje gusanga ahubwo ziriya nkuru banazihimba. Ukumva umuntu ngo ‘Murangira yarampamagaye’.”
Yasabye Abanyarwanda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa biteza imbere igihugu n’abaturage, aho kuzikoresha mu gusenya imiryango.
Ibyaha bishobora gukorwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga
Mu Rwanda, hari ibikorwa bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bishobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera iyo bihuye n’ibyaha biteganywa n’amategeko.
Bimwe muri byo biteganywa n’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Muri ibyo byaha harimo gutangaza amakuru y’ibihuha, kwiyitirira umwirondoro w’undi muntu, gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe ikoranabuhanga no gushyira ahagaragara amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina.
Hari kandi kubuza amahwemo umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga, ivangura, gukurura amacakubiri n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Ibi bigaragaza ko imbuga nkoranyambaga zitagomba gufatwa nk’ahantu umuntu ashobora gutangaza ibyo ashaka byose atitaye ku ngaruka bishobora kugira ku bandi.
Nubwo abantu bashobora kugira ibibazo mu miryango bikabatera agahinda, hari inzira zitandukanye bashobora kwifashisha kugira ngo babone ubufasha.
Aho gutangaza amakimbirane yabo ku mbuga nkoranyambaga, bashobora kugana inzego z’ibanze, inzego zishinzwe gukemura amakimbirane, abajyanama b’umuryango cyangwa inzego z’ubutabera bitewe n’imiterere y’ikibazo bafite.





