Abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kirehe basabwe kurushaho kwitwararika mu ikoreshwa rya Gas yo gutekaho, nyuma yo kwerekwa uburyo ishobora guteza inkongi y’umuriro igihe isohotse mu gikoresho cyayo, ndetse n'ibikorwa bishobora gutuma iyo Gas ifatwa n'umuriro.


Ibi byagarutsweho ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo abagize Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) bahuguraga abaturage, biganjemo abakorera mu nzego z’umutekano, ku buryo bwo gukumira inkongi no gutanga ubutabazi bw’ibanze.


Mu bahuguwe harimo abashinzwe umutekano ba DASSO, Top Sec, RGL Sec, Quick Star, CPC's Karenge n'Irondo ry'umwuga.

Muri ayo mahugurwa, abitabiriye beretswe uburyo butandukanye bwo kuzimya umuriro ugitangira kwaka, hifashishijwe ibikoresho birimo ikiringiti, umupfundikizo w'isafuriya na kizimyamwoto.


Uko Gas ishobora guteza inkongi y’umuriro


Abatanga amahugurwa bagaragaje ko imwe mu mpamvu zishobora guteza inkongi zituruka kuri Gas ari ukuyisiga ifunguye cyangwa kuyikoresha mu buryo butanoze, bigatuma isohoka igakwirakwira mu cyumba.


Berekanye ko iyo Gas isohotse ishobora gufatwa n'umuriro igihe habaye igikorwa gitanga ubushyuhe cyangwa ikibatsi cy'umuriro, nko gucana ikibiriti, gucana amatara cyangwa gukoresha ibikoresho by'amashanyarazi.


Banagaragaje ko gukoresha telefone mu gace Gas yakwiriyemo bishobora kongera ibyago byo guteza inkongi, ari na yo mpamvu abaturage basabwe kutayikoresha mu gihe bakeka ko Gas iri gusohoka.


Abahuguye abaturage bagaragaje kandi ko mu mibare yatangajwe, nibura 70% by'inkongi z'umuriro mu Rwanda ziba zifitanye isano na Gas, bagaragaza ko hakenewe kongera ubumenyi bw'abaturage ku ikoreshwa ryayo mu mutekano.


Abitabiriye amahugurwa bagiye gusangiza abandi ubumenyi


Bamwe mu bakozi bashinzwe umutekano bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungutse ubumenyi batari basanzwe bafite ku buryo bwo gukumira inkongi no gukoresha ibikoresho biyizimya.


Hagenimana Posien ukorera High Sec mu Karere ka Ngoma yagize ati: “Ubu tugize ubumenyi bwo kubasha kuzimya inkongi y’umuriro mu buryo bworoshye, kandi tugiye kubyigisha abandi. Nta bikomeye birimo, ahubwo ikibazo ni igihe waba utabizi.”


Mundanikure ukorera DASSO mu Karere ka Ngoma na we yavuze ko nubwo basanzwe bahura na kizimyamwoto aho bakorera, batari bazi neza uko ikoreshwa.

Yagize ati: “Kuzimya inkongi y’umuriro ntabwo twari dusanzwe tubizi, ariko ubu hagize ahaba ikibazo twahita tugikemura nta kibazo. Usanga ahenshi aho dukorera hari za kizimyamwoto ariko tutari tuzi kuzikoresha. Ubu hagize ikiba twayizimya nta kibazo. Kuzimya inkongi ntabwo ari ibintu bigoye, umuntu wese abaye afite amahugurwa yabasha kuyizimya.”


Polisi ivuga ko amahugurwa azakomeza


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi inzego z’umutekano kugira ngo zijye zitabara vuba igihe habaye inkongi, ndetse zinamenye kugenzura ibikoresho byo kuzimya umuriro.


Yagize ati: “Ni amahugurwa turimo yo guhugura abaturage, hakaba harimo inzego zishinzwe umutekano, aho bagira uruhare runini mu kurinda umutekano. Mu kwirinda rero, ni bo bagera ahantu byabereye, ku buryo habaye ikibazo bahita bazimya, no gukora ubugenzuzi ku bikoresho bishinzwe kuzimya inkongi, aho batanga amakuru ariko banatanga ubutabazi bw’ibanze.”


Yakomeje avuga ko ubukangurambaga buzahoraho, bukazagera no mu bigo by’amashuri ndetse no mu baturage bo mu byiciro bitandukanye.


Ibyo wakora igihe uketse ko Gas isohoka


Nk’uko Amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) abigaragaza mu nyandiko igira inama abakoresha Gas yo gutekaho, iyo uketse ko Gas isohoka mu nzu, ugomba gufata ingamba zo kwirinda ko ifatwa n’umuriro.

Muri zo harimo:

  • Gufunga robine ya Gas niba bishoboka kandi nta kaga byagutera.

  • Gufungura inzugi n'amadirishya kugira ngo umwuka mwiza winjire.

  • Kwirinda gucana ikibiriti, itabi cyangwa ikindi kintu cyose gitanga umuriro.

  • Kuzimya no kudacana amatara, ibikoresho by'amashanyarazi no kudakoresha telefone hafi y'aho Gas isohokera.

  • Mu gihe umwuka wa Gas ukomeje kuba mwinshi, ugomba kuva mu nzu ugana ahantu hatekanye, ugahamagara ubutabazi uri kure y'aho ishobora kuba iri.

RURA inasaba ko Gas ibikwa ahantu hafite umwuka uhagije, kandi abayikoresha bakajya bagenzura ko umuyoboro, umuhuza wa Gas n'ibindi bikoresho biyikoresha bidafite ikibazo.