Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yongeye igihe cyo guhinduza abaturage inoti z’amafaranga y’u Rwanda zakuwe ku isoko, aho igihe ntarengwa cyashyizweho ari tariki ya 1 Werurwe 2027.


Ibi byatangajwe mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2026, rigamije kumenyesha abaturage impinduka zakozwe ku gihe cyo guhinduza inoti zitagikoreshwa mu bucuruzi.


Nk’uko iri tangazo ribigaragaza, iki gihe cyari giteganyijwe kurangira ku wa 1 Ugushyingo 2026 ku bigo by’imari, ariko cyongereweho ukwezi kumwe, kigera ku wa 30 Ugushyingo 2026.


BNR yasobanuye ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, abaturage bazaba bagishaka guhinduza izi noti bazajya babikorera gusa ku cyicaro gikuru cy’iyi banki kiri mu Kiyovu i Kigali no ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu.


Inoti zigiye gukurwa kw'isoko ni izifite agaciro ka 500 Frw zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004.

n'izakozwe ku wa 1 Mutarama 2013; iza 1.000 Frw zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 n'izakozwe ku wa 1 Gicurasi 2015.


Harimo kandi inoti za 2.000 Frw zakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007, ndetse n'iza 5.000 Frw zakozwe ku wa 1 Mata 2004 n'izakozwe ku wa 1 Gashyantare 2009.


Izi noti zose ni zo BNR yasabye abafite bakazihinduza mu gihe cyagenwe kugira ngo batazarenza igihe ntarengwa.


Inoti zizakomeza gukoreshwa mu Rwanda


BNR yanagaragaje inoti zizakomeza gukoreshwa mu bucuruzi, zirimo iz’amafaranga 500 Frw zakozwe ku wa 1 Gashyantare 2019, izi 1000 Frw zakozwe kuri iyo tariki, iza 2000 Frw zakozwe ku wa 1 Ukuboza 2014 no ku wa 28 Kamena 2024, ndetse n'iza 5000 Frw zakozwe kuri ayo matariki.


Iyi banki yasabye Abanyarwanda bose kuzirikana igihe cyongereweho, bakihutira guhinduza inoti zakuwe mu isoko kugira ngo birinde kuzisigarana igihe zitakiri mu gihe cyo guhindurizwa.


Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Wungirije wa BNR, Nick Barigye, rikaba rishingiye ku Iteka rya Perezida Nº11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026.