Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongereyeho ukwezi ku gihe ntarengwa cyo guhindura inoti za kera mu bigo by’imari, igihe yari yatanze mbere kikaba cyari kurangira ku wa 1 Ugushyingo 2026, kikaba cyimuriwe ku wa 30 Ugushyingo 2026.
Nk’uko BTN yabitangaje, iki cyemezo cyafashwe kugira ngo abaturage babone igihe cy’inyongera cyo guhindura izo noti mbere y’uko igihe cyagenwe kirangira.
BNR yatangaje ko nyuma y’itariki ya 30 Ugushyingo 2026, kuva ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, izo noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri i Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no ku mashami yayo yose mu gihugu.
Inoti zizakurwa ku isoko zirimo iz’amafaranga 500 zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 n’iyo ku wa 1 Mutarama 2013; iz’amafaranga 1,000 zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 n’izo ku wa 1 Gicurasi 2015.
Harimo kandi inoti y’amafaranga 2,000 yakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007, ndetse n’iz’amafaranga 5,000 zakozwe ku wa 1 Mata 2004 no ku wa 1 Gashyantare 2009.
Igikorwa cyo gukura izi noti ku isoko cyatangiye ku wa 2 Werurwe 2026, kikaba giteganyijwe kumara amezi 12.
Inoti zizakomeza gukoreshwa
BNR yagaragaje ko hari izindi noti zizakomeza gukoreshwa, zirimo iz’amafaranga 500 n’1,000 zakozwe ku wa 1 Gashyantare 2019, iz’amafaranga 2,000 zakozwe ku wa 1 Ukuboza 2014 no ku wa 28 Kamena 2024, ndetse n’iz’amafaranga 5,000 zakozwe kuri ayo matariki.
Impamvu BNR iri gukura izi noti ku isoko
BNR iri gukura izi noti ku isoko mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’amafaranga afite ubuziranenge, umutekano n’ibirango by’ikoranabuhanga rigezweho birinda kwiganwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko zimwe muri izi noti zimaze igihe kinini zikoreshwa, ku buryo ibirango by’umutekano byazo bitagihagije ugereranyije n’ikoranabuhanga rigezweho kandi ko haba hari manda iteganywa ku gihe cy'ivugurura rishya ry'imiterere (design) y'amafaranga.
BNR yasabye abaturage kuzirikana igihe cyongereweho, abaturarwanda bakihutira guhindura inoti zirebwa n’iki gikorwa mu gihe cyagenwe.





