Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu, ku buryo ibisubizo ruzageraho byazafasha n’ibindi bihugu bya Afurika ndetse n’isi muri rusange.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga inama ya kabiri ya Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu nyungu z’abantu bose, izwi nka AI for Good Global Commission.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabirwa na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Salesforce, bafatanyije na Kagame kuyobora iyo Komisiyo, ndetse na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) akaba na visi perezida wayo.
U Rwanda rushaka gusangiza abandi ibisubizo ruzageraho
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya Komisiyo, agaragaza ko imishinga imwe n’imwe y’Igihugu ishobora kuzakoreshwa nk’urugero n’ahandi.
Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu bizakorwa muri Komisiyo iteza imbere ikoreshwa rya AI mu byiza, aho imwe mu mishinga yacu nk’Igihugu ishobora kuzimurirwa n’ahandi.”
Iyi myumvire ishyira imbere ko iterambere ry’ikoranabuhanga ritagomba gupimirwa gusa ku kuba ibihugu birikoresha, ahubwo ko rinapimirwa ku bisubizo rifasha kubona, uko bigirira abaturage akamaro n’uburyo bishobora kwifashishwa no mu bindi bihugu.
Mu butumwa bwe, Kagame yashimye abantu n’inzego bikomeje gutanga umusanzu kugira ngo Komisiyo igere ku ntego zayo, zirimo kureba uko ubwenge buhangano bwakoreshwa mu buryo bufitiye akamaro abantu bose, hatagira icyiciro cy’abaturage cyangwa igihugu gisigara inyuma.
Yashimangiye ko kugira ngo inyungu z’iri koranabuhanga zigerweho mu buryo burambye, abantu bo mu byiciro bitandukanye bagomba kugira uruhare mu biganiro no mu byemezo bigena uko rizakoreshwa.
Ati: “Inyungu z’Ubwenge Buhangano zizagenda ziyongera uko igihe gihita, mu gihe twese tuzaba dufite ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga rishya. Inshingano zacu nka Komisiyo ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye no gutanga igihe, ubumenyi n’ubushobozi dufite mu gushaka ibisubizo bifatika.”
AI ishobora guteza imbere ubukungu, ariko inyungu zayo zigomba kugera kuri benshi
Ubwenge buhangano ni ikoranabuhanga rishobora gufasha mu gusesengura amakuru, kunoza imikorere, kwihutisha serivisi no gushaka ibisubizo by’ibibazo mu nzego zitandukanye. Icyakora, kugira ngo izo nyungu zigere ku baturage benshi, bisaba ko ikoreshwa ryaryo riyoborwa neza kandi rikajyana no kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo kurigeraho.
Nk’uko Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) wabigaragaje mu itangazo ryatangaje ishingwa rya Komisiyo ku wa 2 Nyakanga 2026, imwe mu ntego z’iyi gahunda ni ugukomeza kubaka icyizere mu ikoreshwa rya AI, kwagura uburyo abantu bayigeraho no gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira uruhare mu kugena ahazaza hayo.
Komisiyo kandi yashyize imbere ikibazo cy’icyuho mu ikoranabuhanga, kuko abantu bagera kuri miliyari 2,2 ku isi bataragerwaho na interineti. Ibi bigaragaza ko hari abantu bashobora gusigara inyuma mu gihe serivisi n’amahirwe ajyanye na AI bikomeje kwaguka.
Kuri Afurika, ikibazo si ukugera gusa ku bikoresho n’imikorere mishya, ahubwo ni no kugira uruhare mu iterambere ry’iri koranabuhanga, guteza imbere ubumenyi bukenewe no kureba ko ibisubizo bikemura ibibazo byihariye by’abaturage bayo.
Komisiyo igamije guteza imbere AI ifitiye abantu akamaro
AI for Good Global Commission ihuza abayobozi b’ibihugu, inzego mpuzamahanga n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo bashake uburyo bufatika bwo guteza imbere ikoreshwa rya AI ryizewe, rifunguye amahirwe ku bantu benshi kandi rifasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abantu.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwemewe rwa Komisiyo, iyobowe na Perezida Paul Kagame na Marc Benioff, mu gihe Doreen Bogdan-Martin ari visi perezida wayo.
Inama ya kabiri yavuzwe mu butumwa bwa Perezida Kagame yibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa no kuganira ku zindi ngamba zagira uruhare mu gutuma AI itanga inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza zisangiwe n’abantu bo hirya no hino ku isi.





