David Robinson wahoze ayobora ishami rishinzwe umutekano no gukorera mu mucyo muri OpenAI, yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya kubera impungenge z’uko uru ruganda rudakora ibihagije mu gukumira ingaruka zishobora guterwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).


Mu kiganiro yagiranye na Rick Edwards wa BBC, Robinson yavuze ko atakibonaga ko urwego rw’ikoranabuhanga rya AI rushyira imbaraga zihagije mu kurinda abantu ingaruka zishobora guterwa n’iterambere ryihuse ry’iri koranabuhanga.


Yagaragaje ko imwe mu mpamvu zituma umutekano wa AI utitabwaho uko bikwiye ari umuco wo kwigirira icyizere gikabije urangwa mu bigo byinshi byo mu kibaya cya Silicon Valley muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Robinson yavuze ko hari imyumvire y’uko abantu bakorera muri ako karere ari bo bonyine bashobora gusobanukirwa neza ubushobozi bw’ikoranabuhanga rya AI n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zaryo.


Yavuze ko yigeze gusaba bagenzi be kuzana mu bigo byabo abantu bafite ubunararibonye mu zindi nzego kugira ngo bafashe mu guhangana n’ingaruka zishobora guterwa na AI.


Icyakora, yavuze ko bamwe mu bo bakoranaga batemeraga icyo gitekerezo, bavuga ko abantu bo mu zindi nzego badashobora kwiyumvisha neza ubushobozi bw’iri koranabuhanga n’ubyo ibigo byabo biri gukora.

Robinson asanga ibigo bya AI bikwiye kwigira ku zindi nzego


Mu kiganiro yagiranye na BBC, Robinson yavuze ko ibigo bikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bikwiye kwigira ku zindi nzego zimaze imyaka myinshi zifite ubunararibonye mu gucunga ibyago bikomeye.


Yagaragaje ko uko AI igenda irushaho kugira ubushobozi, ari na ko kuyigenzura bishobora kurushaho kugorana, bityo hakaba hakenewe ingamba zikomeye zo kurinda abantu.


Yashimangiye ko hakwiye kubaho impinduka mu mikorere no mu muco w’ibigo bikora AI kugira ngo iterambere ry’iri koranabuhanga rijyane no kurinda umutekano w’abantu.


OpenAI ni ikigo cy’ikoranabuhanga kizwi cyane ku gukora ChatGPT, porogaramu ikoreshwa mu gusubiza ibibazo, gufasha abantu kwandika no gukora indi mirimo itandukanye.