Ndamutse mvuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biri gutera imbere mu ikoranabuhanga rigezweho (AI) sinaba mbeshye.


Ariko nticyaba ari ikibazo cyoroshye, ndamutse nkubajije kumbwira bamwe mu Banyarwanda bagira uruhare muri uyu muvuduko w’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikunze gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukora amafoto, indirimbo, ndetse n’amashusho.


Anaclet Nsabimana ni umwe mu Banyarwanda babimburiye abandi maze akora urubuga rwitwa Kreata ruzajya rufasha abantu batandukanye gukora amashusho, indirimbo n’amafoto bifashishije ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.


INDI NKURU WASOMA: Imigabane y’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga muri Amerika yagabanutse bikomeye kubera impungenge ku mafaranga ashorwa muri AI.


Anaclet Nsabimana ni umwe mu Banyarwanda bazobereye mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano , ubuhanga bwe nibwo bwatumye agira igitekerezo cyo kubaka urubuga rwa Kreata rukaba urubuga rufasha abakora ibihangano basangiza abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga. 


Uru ni urubuga rurimo ubwoko burenga 190 bw’ubwenge buhangano bukora amashusho, Amajwi y’indirimbo ndetse n’amashusho yayo, amafoto ndetse n’ibindi.

Screenshot 2026-11-04 212259.png
Kreata, urubuga rwakoze n'umunyarwanda

Kreata ni urubuga ruri gutanga ikizere mu ruganda rw’ubuhanzi, dore ko izindi mbuga zihari zigora abazikoresha basanzwe badafite ubumenyi mu by’ubwenge buhangano gusa Kreata yo yashyizeho uburyo bworohera buri wese ni yo waba adafite ubumenyi buhambaye mu by’uby’ubwenge buhangano ushobora kuyikoresha.


INDI NKURU WASOMA: U Rwanda rwiteguye kubera Afurika urugero mu ikoreshwa rya AI mu iterambere


Uretse kuba yoroheye buri wese kandi, Kreata yakemuye bimwe mu bibazo ababarizwa mu ruganda rw’ubuhanzi bakunze guhura na byo, bimwe muri byo ni  uburenganzira mu by’ubwenge (copyright).


Si ubwa mbere Anaclet Nsabimana akoze urubuga rushingiye ku bwenge buhangano. Dore ko mu mwaka ushize aherutse gushyira hanze urubuga yise Smart250, urubuga rufasha abashaka kwiga ubwenge buhangano ndetse n’uburyo butandukanye bwo gukorera amafaranga wifashishije ubwenge buhangano.


Kugeza ubu, umuntu wese ashobora gukoresha uru rubuga aho yaba aherereye hose ku Isi nubwo rutaramurikwa kumugaragaro.