Abantu barenga 100 biganjemo abaharanira kurengera ibidukikije n'uburenganzira bwa muntu binjiye mu kibanza cya Microsoft kirimo kubakwamo ikigo kinini kibika amakuru (Data Centre) mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, mu myigaragambyo yo kwamagana iyubakwa ry'ibigo by'ikoranabuhanga bavuga ko bishobora guteza ibibazo ku bidukikije no ku mibereho y'abaturage.
Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu gihe ibikorwa byo kwamagana iyubakwa ry'ibigo binini bibika amakuru byari byateguwe mu bihugu 16.
Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje, abigaragambyaga binjiye mu kibanza cy'ahari kubakwa icyo kigo cya Microsoft giherereye mu nkengero z'umurwa mukuru w'u Buholandi.
Bamwe muri bo bazamutse ku nyubako z'ibyuma no ku mashini zikoreshwa mu bwubatsi, abandi bazamura ibyapa byanditseho amagambo yamagana iyubakwa ry'ibyo bigo.
Impamvu abigaragambyaga batishimiye ikigo cya Microsoft
Abateguye iyi myigaragambyo bavuga ko ibigo binini bibika amakuru, cyane cyane ibikoreshwa mu ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), bikoresha amashanyarazi n'amazi menshi.
Bavuga ko ibi bishobora kongera igitutu ku bikorwaremezo by'amashanyarazi, bikagabanya amazi aboneka ku baturage ndetse bikagira ingaruka ku ntego zo kurengera ibidukikije.
Ikindi kibahangayikishije ni uko ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga bikomeje kwagura ibikorwa byabyo, bikagira uruhare runini mu kugenzura amakuru n'ibikorwa by'ikoranabuhanga bikoreshwa n'abantu hirya no hino ku isi.
Abigaragambyaga kandi bagaragaje ko badashyigikiye uburyo ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rikomeje kwaguka, bavuga ko hakwiye kubanza gushyirwaho amategeko arengera abaturage n'ibidukikije.
Imyigaragambyo yakwiriye mu bihugu 16
Iyi myigaragambyo ntabwo yagarukiye muri Amsterdam gusa.
Ihuriro ryiswe Stop Dirty Data Centres ryateguye ibikorwa byo kwamagana iyubakwa ry'ibigo bibika amakuru mu bihugu 16, ku wa 6 no ku wa 7 Ugushyingo 2026.
Mu mijyi yari iteganyijwemo imyigaragambyo harimo Dublin muri Ireland, Warsaw muri Pologne ndetse n'ahandi mu bihugu by'i Burayi.
Abateguye ibi bikorwa basaba za Guverinoma guhagarika by'agateganyo imishinga minini yo kubaka ibi bigo, kugeza hashyizweho amabwiriza asobanutse agenga ingaruka zabyo ku bidukikije no ku baturage.
Microsoft yatanze umwanya ku myigaragambyo
Microsoft yavuze ko yubaha uburenganzira bw'abantu bwo kugaragaza ibitekerezo byabo mu mahoro, ariko ko itemera ibikorwa binyuranyije n'amategeko cyangwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Ku rundi ruhande, sosiyete Pure Data Centres ifite uruhare mu mushinga w'icyo kigo yasabye abigaragambyaga kuva muri icyo kibanza mu mutekano, inavuga ko yiteguye kuganira na bo.
Ibi bibaye mu gihe ibigo bibika amakuru bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry'ikoranabuhanga rya AI, ariko bikaba bikomeje guteza impaka ku gukoresha ingufu z'amashanyarazi, amazi n'ingaruka ku bidukikije.





