"CAF yasubije AFCON gukinwa buri myaka ibiri, nyuma y'umwaka umwe gusa ifashe icyemezo cyo kujya itegura iri rushanwa buri myaka ine."
Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu nama y’Inama Nyobozi ya CAF (EXCO), aho abanyamuryango bayo bemeje ko AFCON isubira kuri gahunda yari isanzweho yo gukinwa buri myaka ibiri.
Mu mwaka ushize, CAF yari yatangaje ko iri rushanwa rizajya riba rimwe mu myaka ine, mu rwego rwo kuvugurura gahunda y’amarushanwa ategurwa kuri uyu mugabane.
Icyakora, nyuma y’umwaka umwe gusa, iyi mpuzamashyirahamwe yongeye gusuzuma icyemezo yari yafashe, ihitamo gusubira kuri gahunda ya mbere.
Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yari yatangaje ko iki cyemezo kizongera gusuzumwa mu nama ya CAF Strategy Conference yabereye muri Cabo Verde kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026.
Impamvu nyamukuru yatumye CAF ihindura icyemezo ni uko irushanwa rya Africa Nations League ryari riteganyijwe, rikazajya rikinwa buri myaka ibiri risimbura CHAN, ryari gusaba igihe kirekire kugira ngo ribashe kwinjiza amafaranga ahagije yo guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.
Mu itangazo ryayo, CAF yagaragaje ko amafaranga yari yitezwe kuri iryo rushanwa yagombaga gufasha mu guteza imbere amarushanwa yayo no kongera ubushobozi bw’umupira w’amaguru muri Afurika kugira ngo urusheho guhangana n’indi migabane.
Perezida Motsepe yavuze ko gusubiza AFCON kuri gahunda yo gukinwa buri myaka ibiri bigamije kurengera inyungu z’umupira w’amaguru muri Afurika, amakipe y’ibihugu 54 bigize CAF ndetse n’abakinnyi b’Abanyafurika bakina mu makipe yo hanze y’umugabane.
Yasobanuye ko AFCON idasanzwe kubera umupira w’amaguru gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo kugaragaza no kwizihiza umuco, imigenzo n’amateka bya Afurika, ndetse no guhuza abaturage b’ibihugu bitandukanye n’Abanyafurika baba mu mahanga.
CAF yemeje ko irushanwa ritaha rizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda mu 2027.
Nyuma yaryo, AFCON izongera kuba mu 2028, ikurikirwe n’andi marushanwa ateganyijwe mu 2031 no mu 2033.
Iyi mpuzamashyirahamwe yanatangaje ko AFCON itazajya itegurwa mu mwaka w’Igikombe cy’Isi, mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya FIFA yo kwirinda ko amarushanwa akomeye y’ibihugu ahurirana n’Igikombe cy’Isi.




