John James Gabriel, umukinnyi w’imyaka 16 wa Manchester United, yumvikanye na Real Madrid ku masezerano yo kuzayikinira. Icyakora, ibiganiro hagati y’ayo makipe yombi ntibiratangira, mu gihe Real Madrid yizeye kumusinyisha muri Mutarama 2027.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, avuga ko Real Madrid yizeye kwegukana uyu musore w’imyaka 16 muri Mutarama 2027, nubwo ibiganiro hagati y’ayo makipe yombi bitaratangira.
Gabriel aracyabarizwa muri Manchester United, ariko kuva muri Nzeri 2026 ntiyigeze asubira muri iyi kipe. Yahisemo gushaka andi mahirwe yo kubona umwanya mu ikipe nkuru, ndetse amakuru avuga ko amaze igihe akorera imyitozo ku giti cye muri Espagne.
Uyu musore yari yitezweho kuba umukinnyi ukiri muto kurusha abandi bose ukiniye Manchester United mu ikipe nkuru, ubwo yari guhura na Brighton mu irushanwa rya Carabao Cup muri Nzeri.
Kuba atakigaragara muri Manchester United byatumye amakipe akomeye yo mu Burayi amwereka ko amwifuza, arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain. Gusa Real Madrid ni yo kugeza ubu isa n’iyoboye izindi mu rugamba rwo kumusinyisha.
Kuba Gabriel yarabonye pasiporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na byo bishobora kumworohereza gusinyira ikipe yo hanze y’u Bwongereza..
Manchester United izahabwa indishyi mu gihe uyu mukinnyi yayivamo, nubwo amafaranga izabona ashobora kuba make ugereranyije n’ayo yari guhabwa iyo asinyiye indi kipe yo muri Premier League.
John James Gabriel yagaragaje impano idasanzwe akiri muto. Mu mwaka ushize w’imikino, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Premier League mu batarengeje imyaka 18, kandi icyo gihe yari afite imyaka 14 gusa.
Yanigaragaje muri UEFA Youth League, aho yatsinze ibitego bitatu mu mukino we wa mbere muri iri rushanwa.
Umwe mu bantu bo muri Manchester United yamuvuzeho ko ari “umukinnyi mwiza kurusha abandi bafite imyaka 15 i Burayi”, mu gihe Darren Fletcher wahoze ari umutoza w’agateganyo w’iyi kipe yavuze ko afite amahirwe menshi yo kugera kure mu mupira w’amaguru.
Ku ruhande rwa Manchester United, umutoza Michael Carrick yasabye ko iki kibazo cyitabwaho mu buryo bwitondewe, hibandwa ku mibereho myiza y’uyu mukinnyi ukiri muto.
Nyuma yo gutsindwa na Brighton mu gikombe cya EFL Cup, Carrick yagize ati: “Tugomba kwitondera cyane uko iki kibazo giteye. Ni umwana ukiri muto. Dufite inshingano zo kwita ku bakinnyi bacu bakiri bato, imibereho yabo, ubuzima bwabo n’uburyo bagaragarizwa itangazamakuru.”




