Umuhanzi nyarwanda King James yasuye Celebrity Theatre, imwe mu nyubako zikomeye mu bijyanye n'imyidagaduro muri Leta ya Arizona, aho azakorera igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, kikazaba ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe uyu muhanzi akomeje urugendo rwo guhura n'abakunzi be batuye mu bice bitandukanye by'Isi, mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri y'imyaka icumi amaze akora umuziki.
Celebrity Theatre iherereye mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta ya Arizona, ni imwe mu nyubako zimaze igihe kinini zakira ibitaramo by'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Yafunguwe ku mugaragaro ku wa 13 Mutarama 1964, icyo gihe yitwa Phoenix Star Theatre.
Mu myaka irenga 60 imaze ikora, iyi nyubako yakiriye ibitaramo by'ibyamamare bitandukanye birimo Nat King Cole, Bruce Springsteen, Billy Joel, Diana Ross, David Bowie, Whitney Houston, Fleetwood Mac, Beyoncé na Kendrick Lamar.
Izina rya Celebrity Theatre yatangiye kurikoresha mu 1972, ikomeza kwigaragaza nk'ahantu h'ingenzi mu ruganda rw'imyidagaduro muri Phoenix.
Iyi nyubako ifite umwihariko mu miterere yayo, kuko urubyiniro rwayo ruherereye hagati y'aho abantu bicara. Byongeye kandi, urubyiniro rushobora kuzenguruka, bigatuma abitabiriye igitaramo babona umuhanzi mu mpande zitandukanye.
Celebrity Theatre ishobora kwakira abantu 2,606 iyo yuzuye, kandi intera iri hagati y'aho abahanzi bakorera n'abafana ntirenga metero 21. Ibi bituma abataramira muri iyi nyubako bagirana imikoranire ya hafi n'abitabiriye ibitaramo.
Ubwamamare n'agaciro k'amateka by'iyi nyubako byanatumye mu 2017 ihabwa icyubahiro cy'ahantu ndangamateka mu Mujyi wa Phoenix, mu gihe mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw'ahantu ndangamateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
King James, watangiye urugendo rw'umuziki mu 2006, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwi cyane mu ndirimbo z'urukundo. Mu bihangano byamufashije kubaka izina harimo 'Naratomboye', 'Nta Mahitamo', 'Ndakwizera', 'Yaciye Ibintu' na 'Naramukundaga'.
Mu gihe amaze mu muziki, yashyize hanze album zitandukanye zirimo Umugisha yo mu 2010, Umuvandimwe yo mu 2011, Ntibisanzwe yasohotse mu 2014, Meze Neza yo mu 2016 na Ubushobozi yo mu 2021.
Mu 2012, yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, intambwe yamubereye ingenzi mu rugendo rwo kwagura izina rye mu muziki nyarwanda.
Mu kwizihiza imyaka 20 amaze muri uyu mwuga, King James aherutse gukorera ibitaramo bibiri muri BK Arena i Kigali, ku matariki ya 1 n'iya 2 Kanama 2026. Ibyo bitaramo byari umwanya wo gusangira n'abakunzi be ibyishimo by'ibihe bitandukanye byaranze urugendo rwe.
Nyuma yo gutaramira mu bihugu bitandukanye by'u Burayi, uyu muhanzi yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2026, aho akomereje ibikorwa byo kwizihiza iyi myaka 20.
Igitaramo azakorera muri Celebrity Theatre kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, guhera saa mbili z'ijoro. Biteganyijwe ko azataramira Abanyarwanda batuye muri Amerika n'abandi bakunzi b'umuziki we, akabagezaho zimwe mu ndirimbo zamuranze mu myaka amaze akora umuziki.
Nyuma y'iki gitaramo, King James ateganya gukomereza ibikorwa bye muri Canada mu Kuboza 2026. Gusa, amakuru arambuye ku matariki n'ahazabera ibyo bitaramo ntarashyirwa ahagaragara.







