Abategura Mashariki African Film Festival bahagaritse by’agateganyo igihembo cy’imodoka cyahabwaga abakinnyi ba sinema, mu gihe banahagaritse ingendo zahuzaga abakinnyi n’abakunzi ba sinema mu Ntara zitandukanye. Izi mpinduka zagarutsweho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ku nshuro ya 12 iri serukiramuco, rizasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2026.

Untitled Design (1).png
Abakinnyi ba sinema banyuranye bitabiriye Mashariki African Film Festival ya 2026 ni ku nshuro ya 12


Iki cyemezo cyashimishije bamwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda, bavuga ko uburyo igihembo cy’imodoka cyatangwagamo mu myaka yashize butavugwagaho rumwe, cyane cyane ku bijyanye n’uko uwagihabwaga yatoranywaga.


Gakwaya Celestin, umaze igihe akora umwuga wa sinema mu Rwanda, yagaragaje ko uburyo bwo gutanga icyo gihembo butari bushingiye gusa ku kuba umukinnyi agaragaje ubuhanga cyangwa ibikorwa byamugize uw’ingenzi kurusha abandi.


Ati “Igihembo cy’imodoka na cyo ntabwo nari ngishyigikiye kuko ubundi byari ukwitora kurusha uko cyahabwaga umuntu ugikwiye. Ntabwo ari igihembo bahaga umuntu kuko agikwiye.”
Abandi bakinnyi barimo Clapton Kibonge na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava na bo bashimye ko iki gihembo cy’imodoka kitazatangwa muri uyu mwaka.


Icyakora, Moustapha Kiddo ushinzwe itangazamakuru muri Mashariki African Film Festival yasobanuye ko igihembo cy’imodoka kitakuweho burundu, ahubwo cyahagaritswe by’agateganyo kugira ngo abategura iserukiramuco babanze kunoza amabwiriza agenga uko kizajya gitangwa.


Yavuze ko impaka zabaye mu mwaka ushize zaturutse ku kutumvikana ku buryo amajwi y’abatoye yagombaga gukoreshwa mu kugena uwagombaga kwegukana igihembo.


Ati “Umwaka ushize ubwo zatangwaga byateje impaka mu bakinnyi ba sinema batari bumvise neza amabwiriza y’uwagombaga kwegukana icyo gihembo. Itegeko ryari rimwe, kuba wagize amajwi menshi, ariko wabonye ko byateje impaka ngo hari abitoye n’ibindi.”


Abategura iri serukiramuco bifuza gushyiraho uburyo bwumvikanyweho buzagabanya impaka mu bihe bizakurikiraho.


Ingendo zahuzaga abakinnyi n’abakunzi ba sinema na zo zahagaritswe
Indi mpinduka igaragara muri uyu mwaka ni uguhagarika ingendo zizwi nka Road Shows, aho abakinnyi ba sinema bajyaga mu Ntara zitandukanye guhura n’abakunzi b’ibihangano byabo.


Bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko izi ngendo zabafashaga kwegera abakunzi babo no kumenyekanisha ibihangano byabo, bityo bakaba bifuza ko zakongera gutegurwa.


Niyitegeka Gratien yagize ati “Izi ngendo zo zaradufashaga kandi zari nziza. Nibaza ko zitavuyeho burundu. […] Bashobora kuba batarahuje n’aho zagombaga kujya, gusa impamvu zitazaba kuri iyi nshuro ntabwo nazimenya ubu.”

Untitled Design (2).png
Niyitegeka Gratien na Clapton Kibonge bari mu bari bitabiriye ibi birori


Moustapha Kiddo yasobanuye ko kutazitegura muri uyu mwaka bifitanye isano n’impinduka zari mu buyobozi bw’Uturere nyuma y’amatora. Yavuze ko izi ngendo zisaba ubufatanye n’inzego z’ibanze, bityo imyiteguro ikaba itari yoroshye.


Ati “Hamaze iminsi amatora y’abayobozi b’Uturere, rero byari kutugora kubona aho tuvugisha, kandi ibikorwa byacu bisaba ko dukorana bya hafi na bo. Ngiyo impamvu twabaye tubikuyemo, nubwo hari ibikorwa tuzakorana n’abakinnyi ba sinema, kuko hategurwa umuganda tuzahuriramo n’abaturage n’ibindi bikorwa.”


Ikindi kandi, Nubwo ingendo zitazaba muri uyu mwaka, abategura Mashariki batangaje ko hari ibindi bikorwa biteganyijwe, birimo gusura amashuri, gusura Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no Kubohora Igihugu, ndetse no kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange.


Mashariki African Film Festival ya 2026 ni ku nshuro ya 12. Iri serukiramuco rizamara icyumweru, kuva ku wa 23 kugeza ku wa 29 Ugushyingo, i Kigali. Rihuza abakora sinema, abakinnyi, abayitunganya n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere sinema nyafurika no guha abahanzi urubuga rwo kumenyekanisha ibihangano byabo.