Sarah Musonera, uzwi mu gukora podcast no kumurika imideli, yatangiye urugendo rwo gukina filime, ahita atoranywa mu bahatanira igihembo cya Best Actress muri Mashariki African Film Festival 2026.


Sarah, yatangiye gukora sinema atangirira muri filime yitwa Coincidence, umushinga wamuhesheje amahirwe yo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore muri Mashariki African Film Festival 2026.


Uyu mukobwa avuga ko kuba filime ya mbere ya garagayemo yahise imushyira mu bahatanira igihembo ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu buzima bwe.


Ati “Ni cyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima kuko filime ya mbere nakinnye yahise impesha amahirwe yo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore mu Rwanda. Ndatekereza ko nari naratinze ariko ni cyo gihe.”


Kurundi ruhande, Sarah yavuze ko gukina filime ari inzozi yari amaranye igihe, kuko kuva mu bwana bwe yifuzaga kuzaba umukinnyi wa filime cyangwa umurika imideli.


Kandi, yasobanuye ko inzozi zo kumurika imideli yazigezeho, none akaba yatangiye no kwinjira mu mwuga wa sinema.


Uyu mukobwa kandi yatangaje ko afite imishinga mishya ateganya gushyira mu bikorwa mu 2027, irimo na filime ye bwite yifuza gushyira ku isoko.