Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kudategereza ko abandi barugenera ejo hazaza, ahubwo ko rukwiye gufata inshingano zo kwiyubakira ubuzima rwifuza no kugira uruhare mu guhindura Afurika n’isi muri rusange.


Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya YouthConnekt Africa 2026, yabereye i Kigali.


Perezida Kagame yavuze ko ibyo Afurika imaze kugeraho kugeza ubu byashobotse kubera ko Abanyafurika bahisemo gufata inshingano zo kwiyubakira ejo hazaza, aho gutegereza ko abandi babibakorera.


Yagaragaje ko ubushakashatsi buherutse gukorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika bwerekana ko urubyiruko rw’uyu munsi rurushijeho kugira icyizere cy’ejo hazaza kandi rukaba rwifuza kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’ubuzima bwarwo.


Yavuze ko iyo myumvire ikwiye kuranga urubyiruko, kuko intsinzi itangirira ku muntu wiyemeza gukora kugira ngo agere ku buzima yifuza, aho gutegereza ko hari undi umuha uburenganzira bwo kubigeraho.


Ati: “Ibyo Afurika imaze kugeraho kugeza ubu byashobotse kubera ko twafashe inshingano zo kwiyubakira ejo hazaza hacu.”


Yakomeje ashimangira ko kugira ngo ibyagezweho bikomeze kuramba, Abanyafurika badakwiye gutegereza ko ibibazo bahanganye na byo bizikemura ubwabyo cyangwa ko isi izahindura imyitwarire yo kutita ku bibazo byabo.


Ahubwo yasabye urubyiruko kwibanda ku byo rushobora kugenzura, birimo guhitamo indangagaciro nziza, kuzubahiriza no kuzishingiraho mu bikorwa byarwo bya buri munsi.


Perezida Kagame kandi yavuze ko umuntu wiyemeje kwishyiriraho intego zisumbuyeho no gukora ibirenze ibyo yari asanzwe akora aba afunguye n’inzira nshya z’ibishoboka ku bandi bamukikije.


Yagaragaje ko urubyiruko rufite imbaraga zo kuzamura urwego rw'ibishoboka muri Afurika no ku isi, bityo ko rukwiye kuzikoresha mu bikorwa bizana impinduka nziza.


Ku bijyanye no kwihangira imirimo, Perezida Kagame yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’Abanyafurika bafite imyaka yo gukora bafite imishinga y’ubucuruzi cyangwa bari mu nzira yo kuyitangiza. Yavuze ko iki gipimo kiri hejuru ugereranyije n’icyo mu yindi migabane y’isi.


Icyakora, yagaragaje ko imbogamizi yo kwagura no guteza imbere iyo mishinga itagomba gufatwa nk'ikimenyetso cy'uko Afurika ibura ibitekerezo bishya cyangwa ubushobozi bwo guhanga udushya.


Yavuze ko hakwiye kurebwa n'izindi nzitizi, zirimo gukorera mu matsinda mato adafatanya no kubura ubufatanye hagati y'abafite ibitekerezo n'intego bihuriyeho.


Yasabye urubyiruko gusobanukirwa ko ubufatanye ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye, agaragaza ko zimwe muri sosiyete zikomeye zahinduye byinshi ku isi zashinzwe n’abantu basangiye icyerekezo kandi bagahitamo gukorera hamwe kuva mu ntangiriro.


Ati: “Na mwe turabasaba gukora mutyo, kuko tuzi kandi twizeye ko mubishoboye.”


Mu gusoza, Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gukorana umwete, gukomeza kwicisha bugufi no kudateshuka ku ntego rwihaye.


Yavuze ko inshingano z’abayobozi ari ugushyigikira urubyiruko no kurufasha kugera ku byo rwiyemeje, ariko ashimangira ko urubyiruko na rwo rukwiye kumva ko rufite inshingano zo gukoresha ubushobozi rufite kugira ngo ruzane impinduka rwifuza.


Ati: “Kuba abantu babategerejeho gukora byinshi kurushaho si ikibazo, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko hari byinshi mushobora kubageraho.”