Abaturage bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo bishimiye kongera kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe mu bihe bitandukanye, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yari yarabishakishije ikabibasubiza.


Igikorwa cyo gusubiza ibyo bikoresho ba nyirabyo cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije ababyo bari barabibwe.


Abaturage bahawe imitungo yabo bashimiye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano uruhare zagize mu gufata ibyo bikoresho no kubisubiza ba nyirabyo.

838781.jpg
Uwayisenga Alianne yashubijwe ibikoresho yari yaribwe

Uwayisenga Alianne wo mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, yavuze ko yari yaribwe printer n’ibindi bikoresho, ariko akaba yishimiye kongera kubibona.


Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho byanjye ikabinsubiza. Nishimiye kongera kubona umutungo wanjye nari naribwe.”

838777.jpg
NDAGIJIMANA Sylivestre yashubijwe televisiyo yari yibwe ashimira

Ndagijimana Sylivestre wo mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye, na we yavuze ko yari yaribwe televiziyo, ariko akishimira ko yayisubijwe abikesha Polisi y’u Rwanda.


Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda yamfashije kongera kubona televiziyo yanjye. Ibi binteye imbaraga zo gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ibitagenda neza.”


Iradukunda Felisi, na we wo mu Karere ka Huye, yavuze ko yari yaribwe radiyo na televiziyo, ariko akishimira ko yongeye kubisubizwa.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ibikoresho byasubijwe ba nyirabyo birimo amaradiyo, televiziyo, telefoni n’ibindi bitandukanye byari byaribwe mu bihe bitandukanye.


Yongeyeho ko uretse ibikoresho by’ikoranabuhanga, hari n’amatungo yagiye yibwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, ariko akaza gufatwa agasubizwa ba nyirayo.


Yagize ati: “Ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo amaradiyo, televiziyo na telefoni ndetse n’ibindi byasubijwe ba nyirabyo, byari byaribwe mu bihe bitandukanye. Hari n’amatungo yagiye yibwa agenda afatwa agasubizwa ba nyirayo.”

838774.jpg
Umuvugizi wa Polisi mu ntara yAmajyepfo avuga ko ibi bikoresho byashubijwe ba nyirabyo abajura babyibye mu turere dutandukanye

CIP Kamanzi yashimangiye ko ibikorwa byo guhangana n’ubujura bikomeje, agaragaza ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zitazihanganira abakora ibikorwa by’ubujura. Yasabye abantu bakora ubujura kubireka bagashaka ibindi bikorwa bibateza imbere, aho kwangiza umutekano n’imitungo by’abandi. Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe ku bikorwa by’ubujura n'ibindi bishobora guhungabanya umutekano.