Leta y'u Rwanda ikomeje gushimangira umwanya wayo ku isoko mpuzamahanga ry’ubukerarugendo, binyuze mu kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya WTM London ku nshuro ya cumi, hagamijwe gukomeza umubano n’abafatanyabikorwa no gushaka amasoko mashya.


Mu rwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga rurangwa n’ihiganwa rikomeye, kwitabira imurikagurisha nka WTM London biha ibihugu amahirwe yo kumenyekanisha ibyiza bifite, kugaragaza intego zabyo no gushimangira isura yabyo ku isoko mpuzamahanga.


Ku Rwanda, kwitabira iri murikagurisha ku nshuro ya cumi ni umwanya wo gukomeza umubano n’abafatanyabikorwa basanzwe muri uru rwego, ari na ko hashakishwa andi mahirwe y’ubufatanye n’amasoko mashya ashobora gufasha guteza imbere ubukerarugendo.


Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego z’ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda. Igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwaremezo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kunoza serivisi zihabwa abashyitsi no kwiyamamaza ku rwego mpuzamahanga kugira ngo giteze imbere ubukerarugendo butandukanye kandi burambye.


U Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga cyane cyane binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga. Rwifitemo kandi ibindi byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, birimo Pariki y’Akagera, Pariki ya Nyungwe n’ahantu nyaburanga hakikije Ikiyaga cya Kivu.


Uretse ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, Umujyi wa Kigali na wo urushaho kumenyekana nk'ahantu h’ingenzi hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku bucuruzi no kwakira inama mpuzamahanga. Ibi ni bimwe mu byatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana mu byiciro bitandukanye by’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.


Amahirwe y’ubufatanye no kwagura ubucuruzi


Imurikagurisha rya WTM London ritanga amahirwe yo guhuza abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abafata ibyemezo, abahagarariye za guverinoma, sosiyete z’indege, abayobozi b’amahoteli, ibigo bicunga serivisi z’ubukerarugendo aho ba mukerarugendo bajya, abategura ingendo n’abandi batanga serivisi muri uru rwego.


Rinategura ibiganiro byibanda ku mpinduka zigaragara mu bukerarugendo, udushya mu ikoranabuhanga, kumenya ibyo abagenzi bakunda ndetse n’icyerekezo cy’ubukerarugendo ku Isi mu gihe kirambye.


Ku bahagarariye urwego rw’ubukerarugendo rw’u Rwanda, cyane cyane ibigo bibarizwa mu Rugaga rw’Abikorera, ibi biganiro n’amahirwe yo guhura n’abandi bakora muri uru rwego bitanga uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi, kuganira ku bufatanye no gushakisha andi mahirwe y’imikoranire.


Kwitabira iri murikagurisha kandi bifasha guhuza abakora ubukerarugendo mu Rwanda n’amasoko mpuzamahanga ya ba mukerarugendo, by’umwihariko ay’u Burayi.


Ibi bituma ibikorwa na serivisi bitangwa n’abanyamwuga bo mu Rwanda birushaho kumenyekana, bikongera amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa bashya no kwagura ubucuruzi bw’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.


images (8).jpeg
images (4).jpeg
Rwanda museums