Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikoreramo agakiriro mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.


Iyi nkongi yabaye ahagana saa 16:30, Polisi y’u Rwanda ihita itabara kugira ngo izimye umuriro no gukumira ko wakwira mu zindi nyubako zihegereye.


Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byarangiye, ariko icyayiteye n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana.


Iyi nkongi ibaye mu gihe mu minsi ishize na bwo humvikanye izindi nkongi z’umuriro harimo iyibasiye isoko rya Gioco, ndetse n'agakiriro ka Gisozi. Ibibyongera kwibutsa akamaro ko gukomeza ingamba zo gukumira inkongi no kurinda abantu n’ibyabo.