Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mukura, Akagari ka Rango, Umudugudu wa Rwinuma, haravugwa umukobwa witwa Pacifique, wo mu kigero cy'imyaka 20, wakuyemo inda y'amezi umunani, uruhinja akarujugunya mu musarane.


Bivugwa ko uyu mukobwa yari umukozi wo mu rugo, akaba yari yaratangiye akazi muri urwo rugo ku wa mbere. Ibibyabaye ku wa Kane, ubwo Nyirabuja yasabaga Pacifique kumufasha imirimo yo mu rugo. Icyo gihe Pacifique yamubwiye ko yumva afite isereri.


Nyirabuja yavuze ko yamwegereye agasanga hari amaraso hasi no ku mashuka. Yahise ahamagara umugabo we wari uri ku kazi kugira ngo amumenyeshe uko ibintu bimeze, amubwira ko asanze amaraso menshi hasi no ku mashuka, ndetse ko ashobora kuba Pacifique yari atwite, akaba yagize ikibazo cyo kuva amaraso menshi.


Ushinzwe amakuru mu mudugudu yahise ahagera, aganira na Pacifique kugira ngo amenye neza ibyari byabaye. Uyu mukobwa yabanje kwanga kumusubiza, ariko amubwira ko yari yavuye imyuna ndetse ko yari yanagiye mu mihango.


Nyuma yaho ni bwo yatangiye kuvuga ukuri ku buryo yakuyemo inda akajugunya uruhinja mu musarane.


Ushinzwe amakuru mu mudugudu yahise ahamagara abandi bayobozi, barimo umuyobozi w'umudugudu, umuyobozi w'akagari ndetse n'inzego z'umutekano zirimo DASSO.


Abo bayobozi babajije pacifique ibyabaye, ababwira ko uruhinja yarujugunye mu musarane.


Ubuyobozi bwahise bumujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho, kuko yari yavuye amaraso menshi kandi yanazahaye.


Umuyobozi 'Wumudugudu Naganda Innocent, yavuze ko Pacifique yari umukozi wo mu rugo, akomeza avuga ko bamuhamagaye saa tanu z'amanywa, ahamagawe n'ushinzwe amakuru mu mudugudu amubwira uko bimeze.


Yavuze ko Pacifique yabanje kuvuga ko yari yavuye imyuna, ariko akomeza kubihakana kugeza ubwo bamuhumurije, akaza kwemera ko yari yakuyemo inda uruhinja akarujugunya mu musarane.


Ishimwe Rafiki na we yavuze ko uyu mukobwa yakoraga muri urwo rugo, aho nyirabuja yari yabonye amaraso mu nzu, Pacifique akamubwira ko yari yagiye mu mihango.


Yakomeje avuga ko nyuma yo kumubaza, Pacifique atahise yemera ko yakuyemo inda akajugunya uruhinja mu musarane.


Rafiki yakomeje avuga ko bamubajije icyatumye akuramo inda, asubiza ko uwamuteye inda yamwihakanye ndetse n'umuryango we utamukundaga.


Yongeyeho ko nyirabuja yavuze ko hari umuntu yakekaga ko yafashaga Pacifique gukuramo inda kuri telefoni, kuko ngo yari yasanze ari kuyivugiraho, asa n'uwamwereka uko abigenza.


Abaturage basabye ubuyobozi gukora iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu uvugwa ko yaba yaragize uruhare mu kumugira inama yo gukuramo inda, ndetse n'uwamuteye inda na we akurikiranwe, kuko ngo yanamutesheje ishuri.


Pacifique na we ubwe yavuze ko yashutswe agakora ibyo, asaba ubuyobozi ko bukurikirana uwamushutse gukuramo inda.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mukobwa akimara gukuramo inda akajugunya uruhinja mu bwiherero, inzego z'umutekano n'ubuyobozi zahise zihagera.


Yavuze ko Pacifique yajyanywe kwa muganga kugira ngo abanze yitabweho, hanyuma hakurikiranwe ibyabaye byokuvutsa umwana ubuzima kubushakwe bwe.