Nadine Nana yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma y’amezi make amwambitse impeta y’urukundo mu birori byabaye ku wa 15 Nyakanga 2026.


Nadine Nana yabitangaje ku wa 30 Ukwakira 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze amashusho agaragaza ibihe byaranze umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa 29 Ukwakira 2026.


Uyu muhango wabereye ku biro by’umurenge atatangaje izina, aho Nadine Nana na Gafenge Fredy biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo.


Nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru ibitangaza, Nadine Nana yagaragaje amashusho y’uyu muhango, agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze isezerano ryabo, birimo kurahirira kubana akaramata.


Icyakora, amajwi y’umuhango ntiyagaragaye kuko yasimbujwe indirimbo y’urukundo.

Mu butumwa yaherekeje ayo mashusho, Nadine Nana yagaragaje ibyishimo aterwa no kuba yarashakanye n’umugabo yifuzaga, anashimira Imana ku byo yagezeho.

Yagize ati: “Byemewe n’amategeko. Kuva ku wa 29 Ukwakira 2026, nk’izina ry’icyubahiro, ndi umugore.


Umugabo ni uwanjye kandi ikuzo rihawe Imana! Iki cyubahiro n’umugisha ntibisanzwe. Isengesho rirasubijwe.”Nubwo mbere y’uyu muhango atari yarigeze agaragaza mu buryo burambuye imyirondoro y’umugabo we, kuri iyi nshuro yamugaragaje mu mashusho y’ibihe byaranze gusezerana kwabo.


Mu bari kumwe na Nadine Nana muri uyu muhango harimo Saranda Poetess bakinana muri filime, ndetse n’abandi bo mu muryango we n’inshuti ze.

Urugendo rwabo rugana ku rushako


Gusezerana imbere y’amategeko kwa Nadine Nana na Gafenge Fredy kwabaye nyuma y’amezi make uyu mugabo amwambitse impeta y’urukundo mu birori byabaye ku wa 15 Nyakanga 2026.


Icyo gihe, Nadine Nana yagaragaje ibyishimo byo kuba agiye gutangira ubuzima bushya n’umugabo umutima we wari umaze igihe utegereje.


Yagize ati: “Ntangiye ubuzima bw’iteka ryose ndi kumwe n’umugabo umutima wanjye wari umaze igihe utegereje.”


Nyuma y’ibi birori byo kwambikwa impeta, Nadine Nana yanakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, na byo byabaye mu minsi mike mbere yo gusezerana imbere y’amategeko.

Nadine Nana muri sinema nyarwanda


Nadine Nana ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bamenyekanye binyuze mu bikorwa bitandukanye bya sinema.


Yamenyekanye cyane muri filime zirimo City Maid, Maya na Hurts Harder, ndetse aherutse no gutangiza filime ye bwite yise Stain.