"Inyubako eshanu zo mu mujyi wa Kigali zigiye gufungwa by’agateganyo guhera ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026. Icyemezo cyafashwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro, bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo mu kaga."


Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 30 Ukwakira 2026, rigaragaza ko izo nyubako ari Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga ziherereye ku Gisozi, ASMMS Ltd iri i Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani.


Nk’uko IGIHE ibitangaza, Umujyi wa Kigali wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira inkongi z’umuriro zishobora guteza impanuka no kwangiza imitungo y’abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri izi nyubako.


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje ba nyir’izi nyubako ko batemerewe kwishyuza abahakorera ubukode bw’iminsi yose bazaba batemerewe gukoreramo kubera ifungwa ryazo ry’agateganyo.


Abafite ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu bishobora kwangirika, ndetse n’abafite ibyihutirwa bifuza gukuramo, basabwe kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.


Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali hagira hati: “Ba nyir’izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, kandi abafitemo ibyakwangirika cyangwa ibyihutirwa bifuza gukuramo, na bo barasabwa kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.”


Ubuyobozi kandi bwasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba zose basabwe zo gukumira inkongi z’umuriro, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizisubukurwemo vuba bishoboka.


Bwavuze ko gushyira mu bikorwa izo ngamba ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu no gutuma ibikorwa by’ubucuruzi byongera gukorwa mu mutekano.


Umujyi wa Kigali wagize uti: “Umujyi wa Kigali urasaba ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe vuba bishoboka.”