Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yabajije abanyekongo icyihutirwa hagati yo gukora amatora mashya n’impinduramatwara, avuga ko igihugu gikeneye impinduka zikomeye mu miyoborere.


Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru rya Conspiracy Tracker Great Lakes (CTGL), cyasohotse ku wa 28 Ukwakira 2026.


Muri icyo kiganiro, Kabila yavuze ko ikibazo abanyekongo bakwiye kwibaza atari ukumenya igihe amatora azabera gusa, ahubwo ko bakwiye no kureba impinduka zikenewe mu buryo igihugu kiyoborwamo n’uko amatora ategurwa.


Yagize ati: “Ikibazo cy’ingenzi abantu bakwiye kwibaza ni iki: Ese Kongo ikeneye amatora cyangwa impinduramatwara?”


Kabila yasobanuye ko impinduramatwara atari ngombwa ko ishingira ku ntambara, ahubwo ko ishobora kuba impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu no mu buryo amatora ategurwa.


Yakomeje avuga ko Kongo ikeneye imiyoborere idaheza, anenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ashinja kugabanya ubwisanzure mu bya politiki no kudashyira imbere ibiganiro byahuza impande zitandukanye.


Kabila, wayoboye Kongo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kuri ubu ayoboye ihuriro rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryatangijwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma.


Yashimangiye ko ibiganiro by’igihugu bikwiye guhuza impande zifite ibitekerezo bitandukanye, kugira ngo ziganire ku bibazo by’imiyoborere, umutekano n’ejo hazaza h’igihugu.