Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arimo kongera kugaragara cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo afashe ishyaka rye ry’Aba-Republicans gutsinda amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026.


Icyakora, mu gihe akomeje gushishikariza abamushyigikiye kumutora nk’aho ari we uri ku rutonde rw’abakandida, igabanuka ry’icyizere abanyamerika bamufitiye rishobora no kubangamira abakandida b’ishyaka rye.


Trump amaze iminsi akora ingendo hirya no hino muri Amerika, yitabira ibikorwa byo kwiyamamaza no gushishikariza abaturage gutora Aba-Republicans kugira ngo bakomeze kugira ubwiganze muri Kongere.


Mu mbwirwaruhame ze, yagiye asaba abamushyigikiye kwiyumvisha ko ari we uri ku rutonde rw’abakandida, aho kubifata nk’amatora areba gusa abashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.


Iyi gahunda irenze ibikorwa bisanzwe byo gufasha abakandida. Trump yagize uruhare rukomeye mu gutegura inama ya mbere y’ishyaka ry’Aba-Republicans igamije amatora yo hagati ya manda ya Perezida, yabereye i Dallas muri Texas mu kwezi gushize.


Yitabiriye ibikorwa byayo, ndetse isura ye ikoreshwa mu mashusho n’ibindi bikoresho byamamaza ishyaka.


Amatsinda ya politiki amushyigikiye na yo amaze gukoresha nibura miliyoni 277 z’amadolari mu gufasha abakandida b’Aba-Republicans kuva ku wa 1 Nzeri 2026.


Nubwo Trump agifite ijambo rikomeye mu ishyaka rye, ubushobozi bwe bwo gukurura amajwi y’abatari abayoboke ba Republican buracyari ikibazo.


Ubushakashatsi bwakozwe na AP-NORC bwerekanye ko 17% gusa by’Abanyamerika bakuru ari bo bashima uburyo Trump yitwaye ku kibazo cy’ubuzima buhenze.


Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’impungenge z’izamuka ry’ibindi biciro, bifitanye isano n’intambara ya Iran, biri mu bibazo bikomeye byugarije ishyaka rye.


Ubundi bushakashatsi bwakozwe na CNN na SSRS hagati mu Ukwakira bwerekanye ko hafi bane mu batoye 10 babona ko gutora mu matora y’abadepite ari uburyo bwo kugaragaza ko barwanya Trump.


Ababona ko ari uburyo bwo kumushyigikira bo bari hafi babiri mu batoye 10.

Ibi bishobora gutuma abakandida b’Aba-Republicans bahura n’imbogamizi, cyane cyane mu turere tw’amatora aho amajwi aba acye kandi amahirwe y’impande zombi akaba angana.


Nubwo Trump ashaka ko ishyaka rye rishingira ku mbaraga ze za politiki, hari abakandida b’Aba-Republicans batangiye kwitandukanya na we ku bibazo bimwe na bimwe, kugira ngo babashe kureshya abatora batari mu mashyaka.


Isesengura ryakozwe na Reuters mu matora 62 ahanzwe amaso cyane yo guhatanira imyanya muri Kongere ryagaragaje ko bibiri bya gatatu by’abakandida b’Aba-Republicans muri ayo matora byagiye bitandukanya na Trump kuri politiki zimwe na zimwe cyangwa bikagabanya kugaragaza ko bifitanye isano ya hafi na we.


Ibi bigaragaza ko bamwe mu bakandida bashaka gukomeza gushyigikirwa n’abayoboke b’ishyaka ryabo, ariko bakirinda gutakaza amajwi y’abatari abayoboke ba Republican batishimiye imiyoborere ya Trump.


Abaharanira ishyaka ry’Aba-Democrats bo babona ko kuba Trump ari we uri imbere mu bikorwa byo kwiyamamaza bishobora kubafasha. Bavuga ko amajwi azaba amahirwe yo kugaragaza uko abaturage babona Perezida n’imikorere ya Guverinoma ye.


Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iyi gahunda ishobora kugira inyungu n’ingaruka mbi. Ku ruhande rumwe, Trump ashobora gukangurira abayoboke b’ishyaka rye kwitabira amatora, cyane cyane abari bashobora kutazatora iyo atabigizemo uruhare.


Ku rundi ruhande, kugaragara kwe cyane bishobora kongera guha abakandida b’Aba-Democrats amahirwe yo kwibanda ku bibazo abaturage batishimiye, birimo izamuka ry’ibiciro, intambara ya Iran n’imikorere ya Guverinoma.


Mu matora yo hagati ya manda ya mbere ya Trump mu 2018, Aba-Democrats bongeye kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, nubwo Perezida yari yarakoze ibikorwa byinshi byo kwiyamamaza afasha ishyaka rye.


Ubusanzwe, ishyaka rya Perezida uri ku butegetsi rikunze gutakaza imyanya mu matora yo hagati ya manda ye. Ku bw’ibyo, amatora yo ku wa 3 Ugushyingo azaba ikizamini gikomeye ku mbaraga za Trump n’ubushobozi bw’ishyaka rye bwo gukomeza kugenzura Kongere.


Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba gukoresha izina rya Trump cyane bizatuma aba-Republicans bongera amajwi cyangwa niba bizatuma abatora batamushyigikiye barushaho kwitabira amatora batora abo bahanganye.