Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abapolisi bashya ba Polisi y’u Rwanda gukomeza kongera ubushobozi mu gukumira no guhangana n’ibyaha, by’umwiharikoi ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nubwo umutekano w’igihugu muri rusange wifashe neza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya 1.652 bagize icyiciro cya 22, basoje amahugurwa y’ibanze yamaze amezi 10 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Muri abo bapolisi, harimo abagabo 1.315 n’abagore 337. Muri bo, 60 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), mu gihe abandi 40 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Ibyaha bisaba kongera imbaraga mu kubungabunga umutekano
Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo umutekano muri rusange umeze neza, hakigaragara ibyaha n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagaragaje ko ibyo bibazo birimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Haracyagaragara ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’ibyo tumaze iminsi turwanya birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibazo bihungabanya imibereho myiza n’umutekano by’abaturage bacu mu buryo butandukanye ndetse n’ibyaha bijyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ko imbuga nkoranyambaga zishobora kugira uruhare mu kubaka cyangwa gusenya, bitewe n’uburyo zikoreshwa.
Minisitiri Biruta kandi yagaragaje ko ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’uburiganya bwo kuri murandasi biri mu bibazo inzego z’umutekano zigomba guhangana na byo.
Abapolisi basabwe kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga

Minisitiri Biruta yasabye abapolisi bashya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kugira ngo ribafashe gukumira no kurwanya ibyaha, ariko bakubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’abaturage.
Yavuze ko umupolisi w’iki gihe agomba kugira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange.
Yagize ati: “Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange.”
Yashimangiye ko amahugurwa ari intangiriro y’ubumenyi abapolisi bazakomeza kunguka mu gihe bazaba bakorera Polisi y’u Rwanda.
Abapolisi bashya bagaragaje ubumenyi bungutse
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko imyitwarire, ikinyabupfura n’ibisubizo by’abanyeshuri mu bizamini bitanga icyizere ko bazasohoza neza inshingano zabo.
Yibukije abapolisi bashya ko amahugurwa basoje ari intangiriro, kuko bazakomeza guhabwa andi masomo agamije kongera ubushobozi bwabo no kubafasha kuzuza inshingano.
Mu rwego rwo kugaragaza ubumenyi bungutse, abapolisi bashya bakoze imyiyereko irimo guhosha imyigaragambyo, kurasa, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.
Muri uwo muhango, hahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi. Rct. Shema Moses yabaye uwa mbere, akurikirwa na Rct. Gatete Jimmy wabaye uwa kabiri, mu gihe Rct. Musinga Abdallah yabaye uwa gatatu.




