Santiago Peña wari Perezida wa Paraguay kuva 2023, yakuwe ku butegetsi ku wa Gatanu nyuma y’urubanza rwabereye muri Sena aho yahamijwe kugira uruhare mu kibazo cyabaye mu rwego rw’amabanki cyagize ingaruka ku mafaranga abarenga miliyoni eshatu bari barizigamiye.


Iki kibazo cy'ubukungu, cyabujije abaturage barenga Miliyoni eshatu n'igice 3.5, abarenga kimwe cya kabiri cy'abatuye bicyo gihugu kubona amafaranga yabo.


Ku wa Gatanu, ni bwo abagize Sena ya Paraguay, barimo nabo mu ishyaka rya Perezida Peña, batoye ku bwiganze icyemezo cyo kumweguza.


Abasenateri 44 kuri 45 ni bo bashyigikiye icyo cyemezo, mu gihe umwe atitabiriye inteko.


Icyemezo cyo kumweguza cyakurikiye ihomba rya banki ya Ueno ryabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru.


Iyi banki yari ifitanye isano n'inyungu z'ubucuruzi bwite bwa Perezida Peña, dore ko kugeza mu mwaka ushize yari agifite imigabane irenga 50% mu kigo cyagenzuranga iyi Banki.

23039.jpg
Perezida Pena yakuwe ku mwanya wa Perezida wa Paraguay.



ku wa Kane Perezida Peña, yari yatangaje ko yifuza kwegura ku bushake, ariko Inteko Ishinga Amategeko ntiyabyemera, ahubwo imweguza imushinja kutuzuza inshingano ze no kugira uruhare mu makosa ajyanye n'imicungire mibi yatumye abaturage bahomba ubwizigamire bwabo.


Mu byo ashinjwa harimo:

  • Kuvanga inyungu ze bwite n'inshingano za Leta.

  • Kwivanga mu igenzurwa ry'inzego z'imari.

  • Gukoresha nabi amafaranga y'ubwiteganyirize bw'abaturage.

  • no Kugira uruhare mu guhishira amakosa yakorewe muri Banki Nkuru y'igihugu.


Peña yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko nta ruhare abifitemo.


Umushinjacyaha Silvia Margarita Gonzalez Vester yatangaje ko Perezida Peña azaburanishwa bazwa ku wa Gatandatu tariki 14, Ugushyingo, 2026, ku byaha akekwaho birimo:


guhemukira icyizere yagiriwe n'abaturage, gukoresha ububasha nabi kugira ngo agere ku nyungu ze no kunyereza umutungo.

23002.webp
Visi Perezida Pedro Alliana niwe warahiriye kuyobora inzibacyuho kugeza 2028..

Nyuma yo kweguza Peña, Visi Perezida we, Pedro Alliana, yarahiriye kuba Perezida w'inzibacyuho, akazayobora igihugu kugeza mu 2028.


Mu ijambo rye, Alliana yasezeranyije abaturage ko Leta itazabatererana, cyane cyane abahuye n'ingaruka z'ihomba rya Banki.


Yagize ati: "Baturage bagenzi banjye muri iki gihe murimo kunyura mu bihe bikomeye bitewe n'ihungabana ry'ubukungu ndabizeza ko amafaranga yanyu yose muzayasubizwa."


Banki Nkuru ya Paraguay ni yo yahise ifata icyemezo cyo kuyigenzura nyuma y'ibibazo by'ubukungu yari ifite.


Perezida wa Sena, Basilio Núñez, yavuze ko Peña yahamijwe kutuzuza inshingano ze nk'umukuru w'igihugu.


Senateri Rafael Filizzola we yavuze ko iki kibazo ari kimwe mu byago bikomeye bya ruswa igihugu cyagize kuva cyatangira inzira ya demokarasi.


Yagize ati: "Duhanganye n'ikibazo gikomeye kurusha ibindi by'ibikorwa bya ruswa mu mateka ya demokarasi yacu. Ni igihombo gikomeye ku gihugu n'abaturage bacu".


Ihomba rya Ueno Banki ryagize ingaruka zikomeye ku baturage, aho abarenga miliyoni eshatu bahombye arenga Miliyoni $850 z'Amadorali ,bari bafite mu bigega by'ubwiteganyirize bw'abakozi.